RIB yemeje ko yataye muri yombi Kwizera Olivier ukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kamena 2021 ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko Kwizera Olivier yafashwe ari kunywa urumogi.

Abatangazaga amakuru, bavugaga ko uyu munyezamu wa Rayon Sports n'Amavubi, yafatanywe n'abandi bantu batamenyekanye aho bariho banywera icyo kiyobyabwenge.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu unakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, yashyize igitekerezo kuri Twitter, abaza Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha niba ko ariya makuru ari ukuri.

Ubutumwa bwa Oswald Mutuyeyezu bwagiraga buti 'Mwiriwe neza RIB. Ni byo koko mwataye muri yombi umukinnyi wa football Olivier Kwizera ? Niba ari byo mumukurikiranyeho iki ? Murakoze !'

RIB na yo mu gusubiza yagize iti 'Mwiriwe neza Oswald, nibyo koko Kwizera Olivier yafunzwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.'

Kwizera Olivier ni umunyezamu washimwe cyane ubwo ikipe y'Igihugu yari iri mu irushanwa rya CHAN kubera uburyo yitwaye agafasha iyi kipe kugera muri 1/4.

Uyu munyezamu yafashwe mu gihe ikipe y'Igihugu yakinnye umukino wa Gicuti n'Ikipe ya Repubulika ya Centrafrique gusa uyu munyezamu ntiyahamagawe mu Mavubi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/RIB-yemeje-ko-yataye-muri-yombi-Kwizera-Olivier-ukekwaho-gukoresha-ibiyobyabwenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)