Police FC yamaze guharika umutoza mukuru n'umwungiriza we kugeza shampiyona irangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Police FC yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w'iyi kipe, Haringingo Francis n'umwungiriza we Rwaka Jean claude ndetse n'uwongerera ingufu abakinnyi, Niyitunga Jean Paul bitewe n'umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2021, ubuyobozi bw'iyi kipe bwahagaritse amasezerano y'aba batoza kugeza shampiyona irangiye aho izasozwa tariki ya 22 Kamena 2021.

Umunyamabanga wa Police FC, CIP Bikorimana Obed yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko bahagaritswe bitewe n'umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga muri iyi minsi.

Yagize ati"nibyo. bahagaritswe kugeza iyi shampiyona irangiye. Ni ukubera umusaruro muke iyi kipe irimo gutanga."

Iyi mikino isigaye ikaba igiye gutoza n'umutoza w'abanyezamu Nkuzingoma Ramadhan afatanyije n'umutoza w'abato b'iyi kipe(Interforce), Nkotanyi.

Police FC yari mu itsinda C, kumwe na Musanze FC, AS Kigali na Etincelles. Yatsinzwe na AS Kigali umukino ubanza n'uwo kwishyura, yatsinze Musanze FC umukino ubanza n'uwo kwishyura, itsinda Etincelles umukino ubanza, banganya uwo kwishyura.

Yazamutse ari iya kabiri, mu mikino 4 yo mu makipe 8 ahatanira igikombe imaze gutsindwamo 2, yatsinzwe na Bugesera FC 2-1, APR FC ibatsinda 1-0. Yanganyije na Rayon Sports 1-1 batsinda Marines FC 2-1.

Haringingo Francis akaba yari ku mpera z'amasezerano yabo muri Police FC, amakuru avuga ko iyi kipe itazamwongerera amasezerano bitewe n'umusaruro we.

Rwaka Jean Claude umutoza wungirije wa Police FC na we yahagaritswe
Umutoza mukuru wa Police FC, Haringingo yahagaritswe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yamaze-guharika-umutoza-mukuru-n-umwungiriza-we-kugeza-shampiyona-irangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)