Nyagatare na Muhanga bararanye inkuru mbi: Mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo hari hategerejwe imikino y'umunsi wa nyuma ku makipe ahatana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, wagombaga gusiga hamenyekanye amakipe abiri azakina icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru w'u Rwanda umwaka utaha.

Mbere y'uko hakinwa umunsi wa nyuma, AS Muhanga niyo yari yaramenyekanye ko izakina icyiciro cya kabiri, nyuma yo kwitwara nabi cyane mu mikino itandatu iheruka gukina, gusa mu makipe atanu yayibanzirizaga ku rutonde, iyari gukora ikosa yashoboraga kwisanga yakurikiye AS Muhanga.

Amakipe abiri gusa arimo Kiyovu Sports na Musanze FC, nizo zari zizeye kuguma mu cyiciro cya mbere ndetse ni nazo zari ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

UKO IMIKINO Y'UMUNSI WA NYUMA YAGENZE:

Mukura VS 3-0 AS Muhanga

Gorilla FC [2]-1 Sunrise FC

Gasogi Utd 1-0 Kiyovu Sports

Etincelles FC 3-1 Musanze FC

Mu makipe yarwanaga no kutamanuka yasoje atya:

1. Kiyovu Sports

2. Musanze FC

3. Gasogi 12pts

4. Etincelles 12pts

5. Mukura 11pts

6. Gorilla 10pts

7. Sunrise FC 9pts

8. AS Muhanga

Ntiharamenyekana amakipe azasimbura ayamanutse mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka utaha w'imikino. Uyu mwaka usojwe APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n'umwe, ndetse ikazahagararira igihugu muri CAF Champions League, mu gihe AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri, ikazahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup umwaka utaha.

Sunrise FC y'i Nyagatare birangiye isubiye mu cyiciro cya kabiri

Nyuma yo kugorwa cyane n'uyu mwaka w'imikino, birangiye AS Muhanga isubiye mu cyiciro cya kabiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107024/nyagatare-na-muhanga-ziraranye-inkuru-mbi-mukura-yagarukiye-habi-sunrise-na-as-muhanga-zis-107024.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)