Knowless yahurije mu ndirimbo Ikofi Tom Clo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ikofi' ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ya Gatanu 'Inzora' Knowless Butera aherutse gusohora yakubiyeho indirimbo 11.

Mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo 'Ikofi', Platini ni we wenyine ufitanye indirimbo na Knowless kuri Album bise 'Confuser.'

Iyi ndirimbo 'Ikofi' ikimara gusohoka, Platini yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yishimira kuba afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye, kandi binyuze umutima we kuba yararimbye mu ndirimbo 'Ikofi' yahuriyemo na bagenzi be.

KANDA WUMVE NDIRIMBO 'KOFI' KNOWLESS YAKORANYE NA TOM CLOSE, PLATINI, IGOR MABANO NA NEL NGABO

Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yari yateguje abafana be n'abakunzi b'umuziki iyi ndirimbo, ikimara gusohoka yababajije uko bayumvise anabarangira aho bashobora kuyisanga bakayireba.

Umuhanzi Igor Mabano waririmbye muri iyi ndirimbo, we yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko ariyo ndirimbo ya mbere ikunzwe. Ashima abayigizemo uruhare biose. Nel Ngabo we yavuze ati 'Reba ahantu hose Ikofi yamaze gusohoka.'

Umuhanzikazi Butera Knowless nawe yamenyesheje abafana be n'abakunzi b'umuziki, ko yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ikofi'. Ati 'Ibanyure.'

Ibaye indirimbo ya kabiri, Butera Knowless akoreye amashusho kuri Album ye nyuma y'indirimbo 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire.

Iyi ndirimbo 'Ikofi' iri ku mwanya 11 kuri Album ya BKnowless, yumvikana mo ko buri wese yaririmbye bitandukanye n'uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n'ahandi.

Tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yitiriye abana be b'abakobwa, imfura ye Ishimwe Or Butera n'ubuheta yise Inzora.

Iyi Album yayishyize kuri Amazon, deezer, Apple.com, Spotify n'izindi iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yari yabanje gusohora harimo 'Nyigisha' na 'Papa'.

Album ye iriho indirimbo 'Ikofi' yakoranye na Tom Close, Platini, Igor Mabano na Nel Ngabo, 'Papa', 'Muzabonana', 'Confuser' yakoranye na Platini, 'Nahise mbimenya' yakoranye na King James.

Hari kandi 'Upper' yakoranye na Navio, 'Akantu' na Social Mula, 'Uwo uzakunda', 'Bado' yakoranye na Ykee Benda, 'Nyigisha' na 'Asante' yakoranye na Aline Gahongayire.

Nel Ngabo, Butera Knowless na Igor Mabano bahuriye mu ndirimbo 'Ikofi'Platini yishimira ko afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye ya Gatanu

Tom Close yavuze ko adafite gushidikanya ko Album ya Knowless izanyura benshi, kuko iriho indirimbo nziza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOFI' KNOWLESS YAKORANYE NA TOM CLOSE, PLATINI, IGOR MABANO NA NEL NGABO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107020/knowless-yahurije-mu-ndirimbo-ikofi-tom-close-platini-igor-mabano-na-nel-ngabo-iri-kuri-al-107020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)