Nabyaye impanga ku myaka 16| Umusore yanteye inda dukina| Ubuhamya bwa Alice – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Alice yatanze ubuhamya bw'ukuntu yabyaye akiri muto ku myaka 15 y'amavuko avuga byinshi yaciyemo ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be. Ni mu kiganiro Alice yagiranye na ISIMBI TV.

Alice yatangiye avuga ukuntu yatewe inda n'umusore bakundaniye mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko yakundanye n'umusore bigaga ku bigo byegeranye gusa baturanye iwabo. Mu biruhuko, umusore yamusabye ko yaza kumusura maze nawe aremera. Mu kugera iwabo, yasanze umusore ari wenyine nuko baza kuryamana ari naho yahise amuterera inda.

Alice yavuze ko atigeze amenya ko yasamye ndetse yakomeje amasomo ye uko bisanzwe ndetse n'ibiruhuko birangiye ajya kwiga nkuko bisanzwe. Inda yarinze ubwo igeza ku mezi 5 Alice ataramenya ko atwite.

Mama wa Alice wakundaga gusenga cyane yaje guhanurirwa ko umukobwa we atwite. Nk'uko undi mubyeyi wese yagira impungenge akimara kumva iyi nkuru, Mama wa Alice nawe ntiyagohetse yihutiye guhamagara ku ishuri aho umwana we yiga ndetse avugana na Alice gusa Alice aramuhakanira. Ku nshuro ya kabiri, Mama wa Alice yongeye guhamagara nibwo Alice yamwemereye ko atwite.

Mu buzima butari bumworoheye, Alice yaje gutaha kuko inda yari imaze kuba nkuru cyane ndetse yegereje igihe cyo kubyara. Kuko yatinyaga iwabo, Alice ntiyahise ataha yabanje kuza kwa Bene wabo i Kigali gusa nyuma aza gutaha.

Igihe cyo kubyara cyarageze, Alice abyara abana babiri b'impanga. Mu buzima butari bworoshye, Alice yabashije kurera abana be ndetse akabifashwamo n'Imana ndetse na Mama we. Alice yavuze ko umusore wamuteye inda nta bufasha yigeze amuha ndetse kuri ubu yibereye muri Uganda aho yavuze ko yanashatse umugore.

Alice yavuze ko yahombye byinshi nyuma yo kubyara dore ko yanabyaye akiri muto akaba agira inama abakobwa bagenzi be by'umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kwirinda gukundana cyane dore ko iriya myaka ishukana ikaba ndetse yanatuma umuntu agwa mu byaha nk'ibyo yaguyemo bikanamuviramo kubyara akiri muto.

Alice n'abana be babiri



Source : https://yegob.rw/nabyaye-impanga-ku-myaka-16-umusore-yanteye-inda-dukina-ubuhamya-bwa-alice/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)