Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw'imyanya y'imibiri y'abavugwa ko bishwe n'iyo ndwara. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w'umuntu byari byavuzwe

Muri Uganda umuntu wishwe na Covid-19 ashyingurwa na Leta, kugirango umurambo we utanduza abandi baturage mu muhango wo kumuherekeza.

Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda rero ni ivuga ko muri icyo gihugu, muri District ya Kasese, kuri uyu wa mbere tariki 14 Kamena 2021 habaye agashya! Umuryango w'umuntu byari byavuzwe ko yishwe na Covid-19 wamenye ko isanduku yiswe iya nyakwigendera irimo ubusa, maze usaba ko ifungurwa. Imbere y'abapolisi n'abandi bategetsi, ibyari impuha byaje kuba impamo, kuko basanze hari hagiye gushyingurwa isanduku irimo ubusa.

Aya makuru akimara gusakara, abaturage bakubiswe n'inkuba, dore ko byari bimaze igihe binugwanugwa ko abantu babeshyerwa ko bishwe na COVID-19, kugirango bashyingurwe na Leta, bene umuntu batahakandagiye.

Biravugwa ko aba ari amayeri yo kwihererana umurwayi agakurwamo imyanya imwe n'imwe y'umubiri nk'impyiko, nyuma bakavuga ko yishwe na Covid-19, maze agashyingurwa n'abatumwe na Leta. Baba batinya ko bavuze ko umuntu yishwe n'indwara isanzwe, umuryango we wasaba kumwishyingurira, bigatuma umenya ko hari imyanya imwe n'imwe y'umubiri we yibwe.

Birazwi ko impyiko ari urugingo ruhenda cyane hirya no hino ku isi, kuko hari ubwo biba ngombwa ko impyiko irwaye isimbuzwa iy'undi muntu ikiri nzima. Ibyari Koronavirusi, muri Uganda byabaye 'Koronabizinesi'!

Aya mahano aravugwa nyuma y'aho mu cyumweru gishize, mu mafarumasi amwe namwe muri Uganda yafatanywe inking 600 za Covid-19 bazicuruza rwihishwa. Nta handi izo nkingo zava kandi uretse mu nzego za Leta, kuko arizo zonyine zizihabwa muri gahunda ya COVAX.

Muri icyo cyumweru gishize kandi, umuyobozi w'ivuriro ry'ahitwa Mbale yafatanwe ibyuma bitanga umwuka ugenewe indembe zirimo n'iza Covid-19, agerageza kuzamutsa ngo ajye kubigurisha muri Kenya!

Ibi byose kandi birakorwa mu gihe ibitaro mu gihugu byamaze kuzurirana, ndetse bikivugira ko ubushobozi bwo kwita ku ndembe za Covid-19 bwabaye iyanga. Ngibyo ibyo muri Uganda inanirwa kwita ku baturage bayo, yabura icyo ibahumisha amaso, ikarega u Rwanda ibinyoma bidafashije.

The post Muri Uganda, nyuma yo gutahura inkingo za covid 19 zicuruzwa rwihishwa muri farumasi, ubu haravugwa ubucuruzi bw'imyanya y'imibiri y'abavugwa ko bishwe n'iyo ndwara. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/muri-uganda-nyuma-yo-gutahura-inkingo-za-covid-19-zicuruzwa-rwihishwa-muri-farumasi-ubu-haravugwa-ubucuruzi-bwimyanya-yimibiri-yabavugwa-ko-bishwe-niyo-ndwara-mu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-uganda-nyuma-yo-gutahura-inkingo-za-covid-19-zicuruzwa-rwihishwa-muri-farumasi-ubu-haravugwa-ubucuruzi-bwimyanya-yimibiri-yabavugwa-ko-bishwe-niyo-ndwara-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)