Ngoma: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y’imiryango yari ibayeho mu kizima -

webrwanda
0

Ni umuriro wagejejwe mu ngo 700 zituye igice cy’umujyi wa Kibungo ariko abahatuye bakaba bari mu bwigunge, nibura umuturage utuye mu Kagari ka Gahima yakoraga ibirometero bitanu agiye gushesha ibigori, gushyirisha umuriro muri telefone cyangwa kwiyogoshesha.

Ibi byatumye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere Leta itangira kugeza amashanyarazi kuri buri rugo maze imiryango 700 yose ihabwa umuriro itangira gucana muri Gicurasi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aho baboneye umuriro w’amashanyarazi batangiye kuwubyaza umusaruro batangiza imishinga yo kogosha, iy’ibyuma bisya n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Izerimana Announciata utuye mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Gahima avuga ko bakimara kubona umuriro we n’umugabo we batekereje uburyo bagura icyuma gisya kigafasha abaturage ariko kikanabaha amafaranga.

Yakomeje avuga ko bafite intego zo kugura ikindi gisya isombe ndetse no kujya basudirira inzugi kuko abakeneye iyi serivisi bibatwara ibirometero byinshi bajya kuzigura ahandi.

Gakuru John Peter watangiye umushinga wo kogosha, avuga yari asanzwe ari umuhinzi agakorera amafaranga make ugereranyije n’ayo abona kuri ubu mu kogosha abantu.

Ati “Ubu ku munsi nibura sinabura 2000 Frw byaba na ngombwa nkanayarenza, ubuzima bwanjye bwahindutsemo byinshi, mbasha kwizigamira kandi nanaguye ibitekerezo ku buryo nakwagura salo yanjye nkashyiramo n’ibindi.”

Muteteri Christine ufite imyaka 40 we yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko Imana yamukijije gucana agatadowa.

Ati “Ubu sinkijya gusaba umuriro, radiyo ndacuranga ndetse twanaguze televiziyo aho imfasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino ku isi.”

Yakomeje avuga ko abana be batatu bigiraga ku gatadowa rimwe bikanabaca intege none ubu ngo bava ku ishuri bagasubiramo amasomo yabo neza bikanatuma babona amanota meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko kugeza amashanyarazi kuri aba baturage bigamije kwihutisha iterambere ku baturage no kubahiriza gahunda y’igihugu igamije kugeza umuriro ku baturarwanda bose bitarenze 2024.

Yavuze ko uretse aba baturage bahawe umuriro w’amashanyarazi abandi 1200 na bo bahawe imirasire y’izuba kugira ngo nibura abatagerwaho n’imiyoboro minini babe bakoresha imirasire mu gihe bategereje no kugezwaho undi muriro w’amashanyarazi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bageze kuri 73% mu gihe intumbero ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

Agace kabaga mu kizima kahawe umuriro w'amashanyarazi
Abaturage batangiye gukora imishinga y'ibyuma bisya imyaka
Muteteri Christine avuga ko abana be basigaye basubiramo amasomo neza kubera umuriro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)