Minisitiri Gatabazi yanenze abaturage bategereza ko Leta ibacukurira imisarani kandi bafite amaboko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha ubwo hatangizwaga imishinga igamije guha akazi abaturage bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n'igihugu cya Uganda.

Ku ikubitiro abagera ku 2450 bahise babona akazi mu kubaka umuhanda bakajya bahembwa 2000 Frw ku munsi, bakishyurwa nyuma y'iminsi itanu.

Minisitiri Gatabazi witabiriye uyu muhango yasabye abaturage kubyaza umusaruro amafaranga bazakorera muri iyi mishinga bakizigamira kandi bakirinda gusubira gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagashaka ikindi bakora.

Yifashishije ingero z'abaturage bahabwa inka n'abubakirwa inzu zasenyukaho gato cyangwa inka zabura umuntu bagashaka ko ari Leta iwutanga, ababwira ko bidakwiye nabo ubwabo bakwiriye kongera imbaraga mu kwifasha.

Minisitiri Gatabazi yakomeje ananenga abaturage batarwaye, bafite amaboko ariko usanga bananirwa kwiyubakira imisarani n'ibindi byangombwa by'isuku mu ngo zabo bakarindira kubakirwa n'abandi baturage biciye mu miganda.

Ati ' Njyewe nkiri muto ntabwo iwacu higeze haza umuntu aje gucukura umusarani, ntararangiza amashuri yisumbuye ninjye wawucukuraga nkashaka bagenzi banjye bakamfasha muzehe wanjye akagura amabati gusa, ntabwo Papa yigeze ajya kwishyura umuntu uwuducukurira.'

Yakomeje anenga abayicukurirwa rimwe na rimwe yanuzura bakajya kureba ba Gitifu bababwira ko yuzuye kugira ngo bongere babahe ubufasha bwo kuyibacukurira. Yabwiye abaturage ko iyo myifatire idakwiye ahubwo buri wese akwiriye kugira inshingano.

Ati ' Turashaka abaturage bazi ko bafite inshingano, niba ubyaye abana ukazirikana ko abana bagomba kujya ku ishuri naho kutita ku bikureba utegereje ko uzabikorerwa n'abandi ntibikwiye.'

Minisitiri Gatabazi kandi yabwiye abaturage babonye akazi muri iyi mishinga ko itazahoraho, bityo bakwiriye gukora bizigamira bikazanabafasha kutongera gusubira gucuruza ibiyobyabwenge.

Biteganyijwe ko iyi mishinga izakorerwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze nka tumwe mu turere duhana imbibi n'igihugu cya Uganda abaturage bakunze kujyamo bagiye kuzana ibiyobyabwenge.

Abayobozi batandukanye babanje gukora umuganda mbere yo kuganira n'abaturage
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo bibakemurira ibibazo byabo aho kurindira Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yanenze-abaturage-bategereza-ko-leta-ibacukurira-imisarani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)