Kigali : Hoteli na Resitora zashyiriweho amabwiriza y'umwihariko zavuye kuri 15 zigera kuri 53 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, rwari ruherutse gusohora urutonde rwa Hoteli enye z'inyenyeri eshanu na Resitora zikomeye 11 zigomba gukoresha abakozi bapimwe COVID-19 ndetse n'abakiliya bazigana bakerekana icyemezo cy'uko bisuzumishije COVID-19 kandi bigaragara ko batayanduye.

Uru rwego rwasohoye urutonde ruvuguruye rugaragaza ko ziriya Hoteli ziyongeyreyeho izinzi icyenda ubu zikaba zabaye 13 mu gihe Resitora zo ziyongereyeho 29 zikaba zabaye 40 zose hamwe.

Abayobozi ba ziriya hoteli na Resitora zari ziherutse gushyirirwaho amabwiriza yihariye yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bavugaga ko bashobora kugwa mu gihombo kuko bashobora kubura abakiriya bahunga ariya mabwiriza yihariye bakajya kwaka serivisi ahandi.

Amabwiriza ya RDB avuga ko abakozi n'abayobozi b'izi resitora cyangwa hoteli, bagomba kuba barisuzumishije COVID-19 kandi bagasanga ari bazima ndetse ibisubizo byabo bikaba bitagomba kuba bitarengeje iminsi 14 mu gihe abakiliya bo ibisubizo byabo bigomba kuba bifite agaciro k'iminsi irindwi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Hoteli-na-Resitora-zashyiriweho-amabwiriza-y-umwihariko-zavuye-kuri-15-zigera-kuri-53

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)