Kera kabaye, Urukiko rwa EAC rugiye kuburanisha urubanza rw'Abanyarwanda bahohotewe na Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubanza rugiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri, abanyarwanda bagitegereje guhabwa ubutabera.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubanza ruzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference aho ababuranyi bazaburana bari i Kigali mu gihe inteko iburanisha yo izaba iri i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy'uru Rukiko.

Me Butera Emmanuel wunganira bamwe muri aba Banyarwanda yabwiye IGIHE ko icyo bazaburana kuri uyu wa Kane ari ubusabe bwari bwagaragajwe n'umukiliya we n'abo bahuje ikirego, aho bari basabye ko urubanza rwabo rwakwihutishwa.

Ati 'Icyo twari twasabye ni uko urubanza rwacu rwashyirwa mu gihe cya vuba kugira ngo rwihutishwe ndetse nicyo tuzaba tuburana ejo.'

Muri Kanama 2019, nibwo aba Banyarwanda uko ari icyenda bagejeje ikirego cyabo ku Biro by'Urukiko rwa EAC, biri i Kigali.

Inkuru bifitanye isano: Byagendekeye bite Abanyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC?

Mu 2019 nibwo Abanyarwanda icyenda bajyanye Uganda mu rukiko bayishinja kubahohotera n'iyicarubozo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-urukiko-rwa-eac-rugiye-kuburanisha-urubanza-rw-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)