I Muhanga nk’umwe mu mijyi yunganira uwa Kigali naho hashyizwe ibikorwa remezo birimo imihanda, hagamijwe gufasha abatuye muri aka karere kugerwaho na serivisi z’ingenzi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Ibi bikorwa byishimiwe n’abaturage cyane ko byongereye agaciro k’ubutaka bwabo, bica intege ubujura, hakumirwa Ibiza byaterwaga ahanini n’amazi y’imvura ava ku nzu ariko adafite aho anyura agana ahabugenewe.
Iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo na ruhurura byubatswe mu mushinga ukorerwa mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, watewe inkunga na Banki y’Isi.
Ubusanzwe Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi.
Binyuze muri uyu mushinga, mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ireshya na 5,056 Km, yatanzweho 4.046.219.224 Frw mu gihe ruhurura zubatswe mu Ruvumera no mu Kibirigi za metero 996 zatanzweho 281.715.876 Frw.
Mu cyiciro cya kabiri ho hubatswe imihanda y’ibilometero birindwi byatanzweho 5.132.338.822 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na metero 922 zatanzweho 541.384.562 Frw.
Ibi bikorwa remezo byanogeje isuku, byoroheje ingendo ku bagana ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku mashuri. Abashoramari na bo batangiye kwerekana inyota yo kuhatangiza inganda aho batatu batangiye urwo rugendo.
Abanyenganda batangiye gushinga ikirenge i Muhanga
Nk’Umujyi wunganira uwa Kigali, Muhanga yagennye agace kihariye kahariwe inganda aho hari abashoramari batangiye kuhazamura inyubako bazakoreramo mu gihe abandi na bo bahahanze ijisho.
Mu cyanya cyahariwe inganda hari abashoramari batatu babengutse aka gace mu minsi ya vuba. Bafite inganda zirimo uruzakora ibikoresho by’isuku, urw’amakaro n’urukora amasafuriya rwamaze kuzura.
IGIHE yamenye ko hakiri gukorwa ibiganiro ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izafasha kwimura abaturage batuye muri iki gice gusa hari abamaze kuguramo ibibanza.
Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, ari mu bagiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku. Abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako zizakorerwamo iyo mirimo.
Yabwiye IGIHE ko akigera mu Rwanda yafashijwe kubona ibyangombwa by’ingenzi mu rugendo rwo gutangira ishoramari rye, anasobanurirwa ibiryerekeye byimbitse.
Ati “Twasobanuriwe ibibazo bikirimo by’ibikorwa remezo [amazi, amashanyarazi n’imihanda] bigikenewe. Bamfashije kwandikisha ishoramari ryanjye no kubona ibyangombwa byari bikenewe mu kwishyura abaturage.’’
Yavuze ko yabonye iki cyanya gisurwa ku buryo bitanga icyizere ko kizuzura bidatinze.
Yakomeje ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’
Uruganda rwa Basil ruri ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri, aho yimuye abaturage 33. Uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bibiri washowemo miliyoni 3,5$.

Abatuye i Muhanga kera bakojeje intoki ku iterambere
Umuyobozi w’Umudugudu wa Murambi, Nteziyaremye Oswald, watuye muri Muhanga mbere ya Jenoside, yavuze ko mbere hari abantu bake cyane ariko umuhanda ukimara gukorwa, ubuzima bwarahindutse.
Ati “Aya mahirwe twagize ni menshi. Abantu batangiye kwiyongera, natwe abahasanzwe tugomba gushakisha uko dukora ubucuruzi tugatera imbere.’’
Uyu mugabo umaze imyaka itanu ayoboye Murambi mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe yavuze ko umuhanda utirukanye abaturage ahubwo wabunganiye kuko ‘‘N’abahawe amafaranga nk’ingurane y’aho wanyuze, na bo biteje imbere.’’
Mukasekuru Clessence utuye mu Mudugudu wa Kamugina [ahazwi nka Ruvumera] muri Nyabisindu yavuze ko kubakirwa umuhanda byababereye inkuru nziza.
Ati “Byaraturenze, amanywa ntitubasha kuyatandukanya nijjoro. Abajura badushikuzaga amasakoshi ubu dutaha neza dutekanye, abana bajya ku ishuri, imodoka ziragenda neza, mbese byarahindutse.’’
Yavuze ko nkawe ucuruza restaurant, abantu borohewe no kugera aho akorera bituma ubucuruzi buzamuka.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byagize uruhare mu guhindura isura y’umujyi.
Ati “Icyanya cy’inganda cya Muhanga cyazamuye agaciro, agakiriro kariyo kahageze kubera imihanda. Dufite n’inganda zitangiye kuhaza kubera hari umuhanda wahageze. Ubu dufite inganda eshatu zitangiye kubakwa ndetse rumwe rw’amasafuriya rwaruzuye, hari urugiye gukora amakaro n’izindi.’’
Yavuze ko bitewe n’imiterere ya Muhanga ba rwiyemezamirimo bagirwa inama yo gushora imari mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ati “Umujyi wa Muhanga kuva na kera waranzwe n’ubucuruzi kandi nanone iyo urebye mu Majyepfo, za Ngororero na Karongi mu Burengerazuba, barangura hano. Tubona ko abantu bashoye imari hano bakubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa ku buryo ubikeneye atajya i Kigali.’’
Muhanga ifite gahunda yo kuzamura inganda zubakwa ku buryo abayigana babona ibyo bakeneye byose. Icyanya cyayo cyahariwe inganda kiri ku buso bwa hegitari 67 harimo enye zahariwe Agakiriro.









Amafoto: Niyonzima Moïse