Umukinnyi wari upfiriye mu kibuga yavuze ko ameze neza yizeza bagenzi be kubashyigikira mu mikino itaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi yaguye mu kibuga abura umwuka mu mukino ikipe ye ya Denmark yakinagamo n'iya Finland tariki 12 Kamena 2021 ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 42 ugahita uhagarara.

Ubwo yagwaga akabura umwuka benshi babanje gukeka ko yashizemo umwuka ariko Imana ikinga akaboko aza guhita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Christian Eriksen yanyujije ubutumwa kuri Instagram buherekejwe n'ifoto ari mu bitaro amenyesha uko ubu amerewe.

Yavuze ko yashimishijwe n'ubutumwa bw'abantu benshi bamwoherereje bamwifuriza gukira. Ati 'Bisobanuye byinshi kuri njye n'umuryango wanjye.'

Yavuze ko agikomeje kujya gukorerwa ibizamini kwa muganga ariko 'Ubu ndumva meze neza.'

Yaboneyeho gushimira abakinnyi bagenzi be bamubaye hafi ndetse abasezeranya kuzabashyigikira mu mikino itaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/Umukinnyi-wari-upfiriye-mu-kibuga-yavuze-ko-ameze-neza-yizeza-bagenzi-be-kubashyigikira-mu-mikino-itaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)