Isubikwa rya CHOGM, uruzinduko rwa Macron, urukumbuzi rw’amafunguro - Ikiganiro na Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda -

webrwanda
0

Uyu mudipolomate w’imyaka 50, yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibonera uburyo igihugu cyari cyarasenyutse, anaba umuhamya w’iterambere cyagezeho ubwo yari agarutse mu 2018, aje guhagararira u Bwongereza mu Rwanda.

Mu kiganiro na The New Times, Lomas yavuze ko ababajwe n’uko avuye mu Rwanda, kuko hari byinshi yahakunze birimo ikirere cyiza, imikorere y’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’amafunguro arimo imbuto.

Avuga ku byo azakumbura, yagize ati “Ni ikirere. Ndakeka u Rwanda rufite ikirere cyiza ku Isi. Nzakumbura ibiryo byo mu Rwanda, inyama z’ingurube, avoka n’izindi mbuto ndetse n’imboga.”

Yongeyeho ati “Nzakumbura abantu ndetse no gukorana na Leta y’u Rwanda. Abanyarwanda twakoranye, barimo abakora muri Leta, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’itangazamakuru, ni abantu bafite ubwenge kandi bishimye, bifuriza u Rwanda gutera imbere.”

Yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, yatunguwe n’uburyo abayobozi b’u Rwanda bajyaga bigomwa umwanya wabo w’ikiruhuko, bakamutumira nyuma y’amasaha y’akazi.

Yagize ati “Si ahantu henshi, aho nk’umudipolomate utumirwa kuganira na Minisitiri Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ibyo birasanzwe mu Rwanda kuko abayobozi bita cyane ku iterambere ry’igihugu. Rero nzakumbura iyo mikorere.”

Icyemezo cyo gusubika CHOGM cyafashwe n’u Rwanda

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Inama ya CHOGM ihuza abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ni isubikwa ryabaye nyuma y’uruzindiko rwa Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, wari wavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iyi nama kandi ikazagenda neza.

Jo Lomas yahishuye ko nyuma y’uko u Bwongereza ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth basanze imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwiza mu kwakira iyi nama, bahaye u Rwanda uburenganzira bwo gusuzuma niba ruzayakira cyangwa rutazayakira.

Bitewe n’impungenge z’uburyo icyorezo cya Covid-19 cyari gihagaze ku rwego rw’Isi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubika iyi nama, kandi iki cyemezo ni cyo cyari gikwiye, nk’uko Lomas yabitangaje.

Yagize ati “[Ubwo Tariq Ahmad yasuraga u Rwanda], yamenyesheje Leta y’u Rwanda ko icyemezo cyo kwakira cyangwa gusubika iyi nama kizafatwa n’u Rwanda, kandi twari bushyigikire icyemezo cyose bari bufate. Icyo Commonwealth yakoze byari ukubiganiriza ibindi bihugu kandi byaje kwemezwa ko abayobozi benshi batari biteguye kuza.”

CHOGM yasubitswe nyuma y’uko abayobozi b’ibihugu batanu gusa ari bo bari bamaze kwemeza ko bazitabira CHOGM, mu gihe 15% by’abazitabira iyi nama ari bo bari bamaze kwiyandikisha ugereranyije n’abitabiriye mu nama zabanje.

Byari bushoboke ko abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika no mu Burayi bari bugere mu Rwanda byoroshye, ariko abantu bo mu bihugu bya kure bari bugorwe no kugera i Kigali.

U Rwanda rwasubitse iyo nama kuko rwashakaga kuzakira iyi nama mu buryo bwuzuye na cyane ko rwashoye byinshi mu kwitegura iyi nama.

Lomas yagize ati “U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira CHOGM yuzuye. Twese twemeranyije ko iyi nama idakwiye kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga. U Rwanda ntirwifuzaga ko zimwe mu nama zisubikwa cyangwa se ko abantu bamwe bazitabira bari i Kigali abandi bakitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwahisemo kwimura iyi nama ikazaba mu buryo bwiza kandi CHOGM ikazagenda neza mu buryo bukwiye. Twateguye ko hari ibyo twari buganiriho bijyanye na CHOGM turi kumwe na Minisitiri Ahmad...[ntibitangaje ko u Rwanda] rwafashe iki cyemezo nyuma y’uruzinduko rwe. Dushyigikiye icyemezo cy’u Rwanda kandi tuzakomeza kugishyigikira kugera igihe cyo kwakira inama.”

U Bwongereza buzakora iki ku bagize uruhare muri Jenoside bakihisheyo?

Jo Lomas yavuze ko u Bwongereza buri gukora iperereza ku bakekwaho kugira uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi babwihishemo.

Yagize ati “Imikorere y’ubutabera bw’u Bwongereza itwara igihe kandi iperereza rigomba guhuza ibimenyetso byose by’ubutabera bw’u Bwongereza. Rigomba kugera ku nkomoko y’icyaha. Polisi irimo gukora ibiganiro n’abantu kandi iri gusuzuma ibintu byose, ni igikorwa kigari cyane.”

Bajinya Vincent, Mutabaruka Célestin, Munyaneza Charles, Célestin Ugirashebuja na Nteziryayo Emmanuel ni bamwe mu banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside bari mu Bwongereza.

Hashize igihe u Rwanda rusaba ko boherezwa i Kigali kugira ngo baburanishwe cyangwa se ngo ubutabera bw’u Bwongereza aribwo bufata izo nshingano.

Lomas yavuze ko “Icyiza ari uko ibintu bigenda gahoro ariko bikazagera ku kuri.”

Uruzinduko rwa Macron si ihangana hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza

Mu 2008, u Rwanda rwahinduye Icyongereza ururimi rukoreshwa mu burezi, rusimbuye Igifaransa cyakoreshwaga kuva rwabona ubwigenge mu 1962.

U Bwongereza kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu gishyigikira uyu mugambi, binyuze mu gutera inkunga imishinga yo kwigisha abarimu Icyongereza ndetse no gukwirakwiza ibitabo byanditswe muri urwo rurimi mu mashuri atandukanye.

Ku rundi ruhande, muri iyi minsi umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda umaze gutera imbere nyuma y’uko icyo gihugu cyemeye uruhare cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse Perezida Emmanuel Macron akagirira uruzinduko rw’amateka mu Rwanda.

Hari abaketse ko uyu mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ushobora gukoma mu nkokora uwari usanzwe hagati yarwo n’u Bwongereza, ariko Lomas yavuze ko ibi atari ko bimeze.

Yagize ati “Ntitubibona nk’ihangana. Twishimiye kubona umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utera imbere. Tuzakomeza gufasha amashuri kugira ubumenyi bw’Icyongereza kandi niba Igifaransa kiziyongera [ku ndimi zigishwa mu Rwanda] dushyigikiye igitekerezo cy’uko abana b’u Rwanda bamenya indimi nyinshi.”

Lomas kandi yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda n’u Bwongereza bihuriye ku nganda zirimo kurwanya iyangirika ry’ikirere, avuga ko atari buri gihe ibihugu byombi byumvikanaga kuri buri ngingo, ariko ko “Icyo ibihugu byombi bihuriyeho kiruta icyo bidahuriyeho.”

Yavuze kandi ko Perezida Kagame yamushimiye ku ruhare icyo gihugu cyagize mu iterambere ry’u Rwanda, anizeza ko u Bwongereza buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubaka iterambere rirambye.

Jo Lomas wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda aherutse gusezera kuri Perezida Kagame



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)