Abanyeshuri ba UR Nyagatare baratakamba ku bwo kubura amanota; umwarimu yarayafatiriye -

webrwanda
0

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa gatatu, mu gahinda kenshi basobanura ko umwarimu wabigishije amasomo abiri ariyo “Management Accounting” na “Financial Reporting”, yahisemo gufatira amanota yabo bitewe n’umwenda aberewemo na Kaminuza kandi ko bo biri kubagiraho ingaruka mu gihe nta ruhare babigizemo.

Mu gusobanura iki kibazo, mu rwandiko rutabaza, bagaragaje ko hashize amezi atatu ubuyobozi bwose bwa Kaminuza bukizi, uhereye ku muyobozi mukuru kugera no ku muyobozi w’ishami rya Nyagatare ariko butigeze bugira icyo bugikoraho.

Nyamara n’ubwo aho babigejeje hose batigeze bagira icyo babikoraho Kaminuza yanzuye ko abanyeshuri bazakora isubiramo nk’abantu batsinzwe ayo masomo.

Iyo baruwa igira iti "Kaminuza yanzuye ko tugomba gukora isubiramo nk’abatsinzwe ayo masomo, (retake), nta kimenyetso ko twayatsinzwe. Nyamara umwarimu we avuga ko tuzabona amanota yacu ari uko Kaminuza yamwishyuye umwenda imufitiye. Ayo masomo twayize turi mu mwaka wa kabiri ni ukuvuga mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020."
Abo banyeshuri bakomeza bagaragaza ko n’ubwo bari kwiga mu mwaka wa gatatu batazi aho babarizwa muri iki gihe kuko bose kwiyandikisha bitigeze bikunda.

Ati " Kubera icyo kibazo ntituzi n’aho turi kubarizwa, niba ari mu wa kabiri cyangwa mu wa gatatu, bitewe n’uko tutabashije no kwiyandikisha mu mwaka wa 2020-2021, kandi biri no gutuma tutabona amafaranga adufasha kubaho (Living allowance) ku banyeshuri barihirwa na Leta ndetse n’amafaranga y’ishuri ku birihira."

Ubusanzwe umunyeshuri wa Kaminuza kugira ngo yiyandikishe mu wundi mwaka agiye kujyamo bisaba kuba nta mwenda w’umwaka ushize afitiye Kaminuza cyangwa se nta somo yatsinzwe ntibigaragare ko yarisubiyemo ngo ari tsinde cyangwa ngo arisiberemo, iyo afite kimwe muri ibi bibazo bituma atabasha kwiyandikisha muri systeme ya Kaminuza.

Muri kaminuza kandi hari ushobora kumva ngo gusubiramo isomo watsinzwe ukagira ngo ari ibintu byoroshye ariko si ko biri kuko bigusaba kwiyishyurira amafaranga runaka bitewe n’isomo.

Kwishyura isomo harebwa ibizwi nka Credit rifite kandi imwe ibarirwa 6500 Frw.

Umwe mu bahaye IGIHE amakuru yavuze ko ayo masomo basabwa gusubiramo rimwe rifite credit 10 bivuze ko urikora yakwishyura 65000 Frw naho irindi rikagira 15 bivuze ko byasaba 97500 Frw, nibuze buri munyeshuri yasabwa amafaranga 162500 Frw kugira ngo asubiremo ayo masomo.

Uyu munyeshuri kandi yavuze ko biri no kugira ingaruka ku banyeshuri benshi bishyurirwaga n’imiryango itandukanye kuko akenshi usanga babanza kubabaza amanota y’umwaka basoje kugira ngo babone kubaha amafaranga yo kwishyura ishuri cyangwa yo kubafasha mu buzima bw’ishuri.

Kutiyandikisha muri system ya Kamanuza ku banyeshuri barihirwa na Leta (bahawe buruse) bituma batabona amafaranga bagenerwa buri kwezi yo kubafasha kubaho.

Kuri ubu umunyeshuri agenerwa 40000 Frw buri kwezi kandi Banki y’Iterambere mu Rwanda(RDB) anyuzwamo igendera ku banyeshuri bamaze kwiyandikisha yahawe na Kaminuza.

Umwarimu wafatiriye amanota y’aba banyeshuri, kuri ubu ari muri Uganda, Tumwine James, yabwiye IGIHE ko gufatira aya manota byatewe n’umwenda w’amafaranga ari hagati ya miliyoni 10 Frw na 20 Frw, kaminuza imubereyemo kuva mu 2014-2019 yo gukora amasaha y’ikirenga kandi yayasabye kenshi ikamwirengagiza.

Ati "Gufatira amanota byatewe ahanini n’abayobozi badashaka kwishyura umwenda wacu batubareyemo, twarabisabye, turabinginga inshuro nyinshi, aho kutwishyura ahubwo bakadukangisha ko dushobora gutakaza n’akazi badushinja imyitwarire mibi.”

“Nanjye nahisemo gufatira amanota kugira ngo babanze banyishyure amafaranga yanjye mpite ntanga amanota ku banyeshuri kandi n’ubaza n’abanyeshuri barakubwira nk’ibyo ndi kukubwira."

Mu nyandiko zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, uyu mwarimu yagiye asaba kaminuza kumwishyura, zigaragaza ko yakoze amasaha y’ikirenga 3216 ngo kandi nyamara hari bagenzi be bagiye bishyurwa.

Umuyobozi w’Ishami rya Nyagatare, Epimaque Niyibizi, yabwiye IGIHE ko adashobora gutangira amakuru kuri telefoni kuri iki kibazo ariko yemeza ko hari ibimenyetso bihari bigisobanura mu buryo burambuye.

Abanyeshuri bavuga ko bifuza kuva mu gihirahiro bagasobanurirwa uko bizagenda kuko biri kubagiraho ingaruka mu buryo bunyuranye bushobora no gutuma bamwe muri bo badakomeza kwiga kubera ikibazo cy’ubushobozi buke.

Abanyeshuri bo muri UR Nyagatare basabye gufashwa kugira ngo babone amanota yabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)