Idamange yanze kuburanishwa mu muhezo: Amategeko ateganya iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese ni ryari urubanza ruburanishwa mu muhezo? Ese umuburanyi ku giti cye afite uburenganzira bwo kwanga ko urubanza rwe ruburanishwa mu muhezo?

Ubwo Idamange Iryamugwiza Yvonne yagarukaga imbere y'urukiko kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kamena 2021 Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko urubanza rwa madame Idamange rwaburanishwa mu muhezo .

Ubushinjacyaha bwavuze ko kumuburanishiriza mu ruhame byatuma akomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse ikomeza kugumura rubanda.

Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y'ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry'uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange Yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n'ubuyobozi n'abayobozi.”

Umushinjacyaha yakomeje agira ati “Ku nyungu z'umutekano no ku nyungu z'umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w'abaturage n'umutekano w'abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw'abaturage.”

Ubundi amategeko ateganya ko hari amahame agomba kuranga iburanisha ry'imanza z'inshinjabyaha, muri ayo mahame harimo ko izo manza zigomba gushingira kuri ibi bikurikira:

1° Kubera mu ruhame
2° kutabera no kutabogama
3° kubahiriza uburenganzira bwo kwiregura no kugira umwunganizi.
4° kubahiriza ihame ry'ivuguruzanya no kureshyeshya uburenganzira bw'ababuranyi imbere y'amategeko.
5° gushingira ku bimenyetso byashatswe mu buryo bwemewe n'amategeko no gucibwa mu gihe giteganywa n'amategeko kandi umuntu agacirwa urubanza mu rurimi yaburanishijwemo.

Iburanisha rikorerwa ku cyicaro cy'urukiko ku munsi rwagennye. Iyo bibaye ngombwa iburanisha rishobora kubera ahandi hantu hagenwa n'urukiko, Urukiko rushobora kandi kuburanisha no kumva abatangabuhamya hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

Urubanza rutubahirije amahame yavuzwe hejuru ntabwo ruba rwubahirije ihame ry'ubutabera buboneye (Fair Trial) gusa hashingiwe ku biteganwa n'itegeko n'imiterere y'urubanza urukiko rushobora gutegeka yuko urubanza runaka ruburanishwa mu muhezo (Hearing in Camera).

Ingingo ya 131 y'itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha riteganya ko mu gihe bibaye ngombwa urubanza rushobora kuburanishirizwa mu muhezo.

Iyi ngingo ivuga ko Iburanisha rikorwa mu ruhame, Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y'imbonezabupfura, n'igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa.

Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry'ibyemezo ku nzitizi n'ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw'iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.

Urugero urubanza rw'ubutane (Divorce) rushobora kuba rwavugirwamo amabanga y'urugo akomeye cyangwa urubanza rushobora kubangamira umutekano w'igihugu rushobora gucibwa mu muhezo nyuma yuko umucamanza abisuzumye akemeza ko bikwiriye.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)