Ibigo bya leta byasabwe kubika no kubungabunga inyandiko zifitiye igihugu akamaro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwagenewe Abanyarwanda mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Inyandiko ufite insanganyamatsiko igira iti 'Inyandiko, ikigega cy'amateka n'umurage by'Abanyarwanda'.

Ubusanzwe Ishyinguranyandiko ryakira inyandiko z'ubuyobozi bwite bwa Leta n'iz'abikorera zifitiye igihugu akamaro; zikabikwa neza, zigazitangarizwa Abanyarwanda kugira ngo zibafashe kumenya ibyaranze amateka y'u Rwanda.

Muri izo nyandiko haba harimo raporo z'ibikorwa bya buri munsi, imbwirwaruhame z'abayobozi, inyandiko z'ihererekanyabubasha, ibyemezo by'inama ziba zakozwe n'ibindi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Ishyinguranyandiko na Serivisi z'Inkoranyabitabo, Uwineza Marie Claude, yavuze ko kwizihiza umunsi wahariwe inyandiko bivuze kuzirikana no guha agaciro inyandiko muri rusange n'abakora mu rwego rwo kuzibungabunga.

Leta y'u Rwanda mu 2012, yemeje politiki igenga imicungire y'amakuru abitswe n'inyandiko zishyinguwe ishyiraho imirongo ngenderwaho mu kubika, kubungabunga, kwita ku byemezo, imyanzuro ya leta n'ibikorwa byayo kugira ngo bibungabungwe.

Mu Rwanda hari inyandiko nkeya cyane kuko hagendewe ku bipimo mpuzamahanga byifashishwa mu gupima ubwinshi bw'inyandiko [Mètre linéaire], mu Ishyinguranyandiko y'Igihugu hari izisaga 480. Ubaze muri paji, zirenga gato paji miliyoni eshanu.

Impamvu yateye ubuke bw'inyandiko ni ibibazo birimo Ubukoloni aho zimwe zigaragaza amateka y'u Rwanda zajyanywe n'Abakoloni ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikorwa birimo Ikigo cyari gishinzwe Ishyinguranyandiko byasenyutse inyinshi zikaburirwa irengero.

Uwineza ati 'Impamvu ari nkeya ni uko guhera mu 1994 kuzamura ntabwo twigeze twakira inyandiko ziturutse mu bigo, izo dufite ni iza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyabiteye ni uko twari dufite ububiko buto.'

Yakomeje agira ati 'Ikindi na none n'izo nyandiko tuvuga dufite zagiye zigabanuka kubera ko mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yadutwaye abantu yangiza n'ibintu. Ikigo cyabikaga inyandiko cyarasenywe, inyandiko zimwe ziratatana, hari abagiye bakuramo izo bakeneye bakazijyana, abagiye bazitwika, bityo tuza kwisanga dufite inyandiko nkeya.'

Uwineza avuga ko kugeza ubu hari kubakwa inyubako nshya yagenewe ishyinguranyandiko ndetse bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka ushobora kurangira yaratangiye gukoreshwa aho byitezwe ko ibigo n'inzego za leta byose bizatanga inyandiko zikabikwa n'Inteko y'Umuco.

Kugeza ubu Inteko y'Umuco yatangiye uburyo bwo kubika inyandiko muri mudasobwa (Electronic document conservation), mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuzongera kubaho ikibazo cyangwa ibiza bishobora gutuma inyandiko zangirika.

Mu Rwanda hagiye kuzura Ikigo kizajya gishyirwamo inyandiko z'amateka n'ubuzima bw'igihugu muri rusange
Isi yizihiza Umunsi wahariwe inyandiko ku ya 9 Kamena buri mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-bya-leta-byasabwe-kubika-neza-no-kubungabunga-inyandiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)