Espagne yatangiye nabi igikombe cy'u Burayi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Espagne yatangiye nabi igikombe cy'u Burayi(Euro2020) inanirwa gutsinda Sweden mu mukino wabereye kuri Estadio de La Cartuja mu Mujyi wa Seville muri Espagne aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

Ku munsi w'ejo hari hatahiwe itsinda E muri Euro, habanje umukino ikipe ya Slovakia y'abakinnyi 10 yatsinze Poland 2-1, Wojciech Szczesny wa Poland yaje kwitsinda igitego ku munota wa 18, cyane kwishyurwa na Karol Linetty ku munota wa 46, hari mbere y'uko Milan Skriniar atsindira Slovakia icya 2 ku munota wa 69.

Hahise hakurikiraho umukino wa Espagne na Sweden, Luis Enrique n'abakinnyi be basatiriye Sweden cyane ndetse barema n'uburyo bw'ibitego bwinshi ariko kububyaza umusaruro biranga neza.

Ku mmunota wa 6, Jordi Alba yagerageje amahirwe ariko umupira ugarurwa n'ubwugarizi bwa Sweden. K'umunota wa 10 guhererekanya umupira Espagne yari ifite 90%, Sweden ari 10%.

Ku munota wa 22, Emil wa Sweden yagerageje ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hanze y'izamu.

Ferran Torres yinjiranye ubwugarizi bwa Sweden ku munota wa 25 ariko aya mahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 29, umukinnyi ukina hagati mu kibuga wa Espagne, Jorge Merodio uzwi nka Koke, yagerageje amahirwe yakavuyemo igitego ariko umupira ntiwaboneza mu rushundura.

Alvaro Morata yakabaye yatumye ikipe ye ya Espagne iyobora umukino ku munota wa 38 ku mahirwe akomeye yari abonye ariko na we ananirwa gushyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 61, Sweden yanyujijemo irasitira ariko amahirwe babonye, Marcus Berg umupira awushyira hanze y'izamu.

Espagne yakomeje kurema amahirwe abasore nk'aba Pedri, Alba ndetse Gerard Moreno wateye umupira n'umutwe ku munota wa 90 ariko umunyezamu akawukuramo, ntibyaje kuborohera.

Nubwo Espagne yarushije Sweden ariko umukino warangiye amakipe yombi asangiye amanota nyuma yo kunganya 0-0.

Iri tsinda Slovakia ifite amanota 3, Sweden na Espagne 1 mu gihe Poland ifite 0.

Na Sweden yahushije igitego cyabazwe
Nyuma yo guhusha iki gitego, Breg ntabwo yabyumvaga
Koke agerageza gutera mu izamu rya Sweden
Morata ntabwo wari umunsi we
Dani Olmo agerageza umutwe ariko ubwugarizi bwa Sweden bwari buhagaze neza
Mikael agerageza gutera mu izamu rya Espagne
Umunyezamu wa Sweden, Olesen yakoze akazi gakomeye cyane



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espagne-yatangiye-nabi-igikombe-cy-u-burayi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)