Hagiye kuba impinduka mu burezi ziganisha ku bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Politike y'Uburezi icyo aricyo :

Politike y'Uburezi ni inyandiko igaragaza imirongo migari izakurikizwa kugira ngo intego z'Uburezi zigerweho mu byiciro byose.

Kubera iki hakenewe ivugururwa rya Politike y'Uburezi ?

Hagiye haba impinduka zitandukanye mu burezi, zishingiye ku ntego n'icyerekezo bishya by'Igihugu. Ibi bisaba ko Politike y'Uburezi yari isanzwe igenderwaho ihuzwa n'ibyifuzo by'Igihugu ndetse n'impinduka ziri ku Isi. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zituma politike y'Uburezi ya 2003 irimo kuvugururwa.

Intego Nyamukuru ya Politike y'Uburezi :

Guha abanyarwanda ubumenyi n'ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n'ibikenewe kw'isoko ry'umurimo ndetse bujyanye n'igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda.

Icyerekezo cya Politike y'Uburezi :

Kuba inkingi ya mbwamba n'umusemburo w'iterambere n'imibereho myiza y'abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n'ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.

Ibyo Politike y'Uburezi yibandaho by'umwihariko :

1. Indangagaciro Nyarwanda

Inkingi ya mwamba ya politike nshya y'uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo ; kwihesha agaciro, kwigira n'umurimo unoze.

2. Nta muntu n'umwe ugomba gusigara inyuma

Politike nshya y'uburezi ishimangira ko nta muntu n'umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.

3. Ubumenyi n'ubushobozi bikwiye ku isoko ry'umurimo, rya none n'ejo hazaza

Politike nshya y'uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n'ubushobozi bikwiye ku isoko ry'umuriomo rya none n'ejo hazaza

4. 'Mbere na mbere Abarezi'

Uruhare rw'umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw'uburezi.

Intego zihariye za Politike y'Uburezi :

1. Guha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndagagaciro nyarwanda, ubumenyi mu mibereho n'imibanire ndetse no mu bijyanye no gusoma, kubara no kwandika bihereye mu bwana.

2. Abana bose bagomba kwiga amashuri y'incuke, bagatangira amashuri abanza mu gihe cyabugenewe, bakiga kandi bakarangiza uburezi bw'ibanze mu myaka iteganyijwe.

3. Ubuzima n'umutekano ku ishuri : Imirire myiza (kugaburira abana ku ishuri) ubuzima bwiza mu gihagararo n'imitekerereze y'abanyeshuri ni ingenzi. Ibindi bizibandwaho ni ; isuku n'isukura, ahantu hafite umutekano no kwitegura bihagije guhangana n'ibihe bidasanzwe bitunguranye.

4. Kugera ku musaruro mwiza mu myigire (gutsinda) hibandwa ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, isuzuma bumenyi ryimbitse n'ikoreshwa ry'icyongereza nk'ururimi rukoreshwa mu kwigisha.

5. Gukomeza gutanga uburezi kuri bose kandi budaheza kugira ngo abanyeshuri babashe kubona amahirwe yose ashoboka.

6. Amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n'imibare (STEM) bishimangirwa hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kwigisha, kwiga, gusuzuma no gukoresha neza ikoranabuhanga.

7. Kuvugurura amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro hamwe n'amashuri makuru hagamijwe guteza imbere ihuzwa ry'ubumenyingiro butangwa n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo.

8. Kuvugurura uburyo abarimu bategurwa (mu mashuri nderabarezi) ndetse no mu gihe bari mu kazi harimo kuba bahugurana ubwabo igihe bari mu kazi, ubujyanama mu mwuga wabo.

9. Kongera ubufatanye n'abafatanyabikorwa mu burezi, harimo n'ibijyanye no kwimenyereza umwuga ku banyeshuri.

10. Kugira urwego rw'Uburezi ruhamye, imikorere inoze iganisha ku ntego, ubuyobozi n'imicungire, igenamigambi n'isuzumabikorwa rinoze.

Ivomo : MINEDUC



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hagiye-kuba-impinduka-mu-burezi-ziganisha-ku-bushingiye-ku-ndangagaciro-Nyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)