DIGP Namuhoranye yibukije Abapolisi inshingano z’ingenzi bafite ku muturage -

webrwanda
0

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi mu turere, ku mirenge ndetse n’abahagarariye abandi mu mashami atandukanye.

Aya mahugurwa yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho babanje kwipimisha COVID-19, kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

Aba bapolisi bahawe amasomo atandukanye arenga 30, muri yo harimo imyitwarire, imikorere ya kinyamwuga n’indangagaciro, uruhare rwa Ndi umunyarawanda mu kubanisha abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo bwo gukumira ibyaha bitaraba, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano n’ibindi.

DIGP Namuhoranye yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyo umuturage agomba kuba yujuje by’ibanze kugira ngo abe afite umutekano.

Ati “Umutekano ugaragarira ku kuba umuturage afite imibereho myiza, ibyo kurya, atuye ahantu hatamuteza ibibazo, atarwaye, nawe ubwe afite umutekano akawuha n’abo baturanye. Umuturage naba adafite ibyo kurya akajya kubishaka anyuze mu nzira zo kwiba icyo gihe azaba akoze icyaha, ibyiza rero ni uko mwamwigisha uko yiteza imbere akabasha kubona iby’ibanze nkenerwa bityo icyo gihe muzaba mukumiriye icyaha kitaraba.”

Yakomeje abwira aba bapolisi ko mu byo bakora byose bagomba kujya babikorana n’abaturage kuko aribo bagenerwabikorwa ndetse bagafatanya n’izindi nzego kuko aribyo bizabafasha kugera ku nshingano zabo zo gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Gucunga umutekano ntabwo ari ukurwanya ibyaha gusa, mukwiye kujya mwegera abaturage mukaganira nabo mukumva ibibazo bafite ibyo mushoboye gukemura mukabafasha kubikemura ibyo mudashoboye mukabigeza ku nzego zibifite mu nshingano. Mushobora gusanga ibibazo bafite aribyo kenshi biba intandaro y’ikorwa ry’ibyaha biboneka muri ako gace.”

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa yasoje ashimangira ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage (Community Policing) ari urutirigongo ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bishingiyeyeho mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yashimiye abitabiriye amahugurwa, ababwira ko bitezweho impinduka nziza mu gufatanya n’abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba ari nako bakomeza kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye no kurwanya COVID-19.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, AIP Amiel Tuyishimire, ukorera mu Karere ka Ngororero yavuze ko aya mahugurwa ayungukiyemo byinshi birimo uburyo bwo kwakira no gukorana n’abaturage neza kandi ko akazi kazarushaho kugenda neza, asoza ashimira Polisi yateguye aya mahugurwa yizeza ko azashyira mu bikorwa inyigisho yahawe.

Iki ni icyiciro cya mbere gihuguwe kigizwe n’abapolisi 110, biteganyijwe ko bazahugurwa mu byiciro bitatu aho n’ubundi buri kiciro kizaba kigizwe n’abapolisi 110.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye
AIP Amiel Tuyishimire witabiriye amahugurwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)