Croix Rouge yahinduriye ubuzima abaturage b’i Gicumbi -

webrwanda
0

Ubu butumwa bwatanzwe muri iki cyumweru, ubwo uyu muryango wasuraga ibikorwa byawo muri aka Karere birimo ibyumba by’amashuri wubatse, site zo gukarabiraho mu bigo by’amashuri mu rwego rwo kurwanya covid-19 ndetse no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Muri iyi gahunda abaturage bagera kuri 48 batishoboye bahawe inkunga yo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse yabazamura vuba.

Kagimba Epimaque utuye mu Murenge wa Rwamiko, yavuze ko ubuzima butari bworoshye ariko ko iyo nkunga agiye kuyifashisha agura imbuto zo guhinga.

Ati “Twari dutunzwe no guca inshuro Covid-19 ije ubuzima burushaho kutugora, aya mafaranga mpawe azamfasha gushaka imbuto z’ibirayi, kuko igihembwe cy’ihinga giheruka nticyagenze neza.”

Umukobwa w’impfubyi urera abavandimwe be babiri uri mu bahawe ubufasha, yavuze ko azabwifashisha mu kuvugurura inzu basigiwe n’ababyeyi.

Yagize ati “Ubuzima ntibuba bworoshye iyo udafite aho kuba, aya mafaranga Croix Rouge impaye azadufasha kuvugurura inzu tubamo kuko yendaga kutugwaho”.

Ku rundi ruhande, Croix Rouge Rwanda yanasuye amashuri yubatse mu Murenge wa Mutete ahari ibyumba 15, site zo gukarabiraho mu bindi bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Byuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Uyu muryango kandi wubakiye abatishoboye inzu 25 mu Murenge wa Mutete bari babayeho ubuzima bubi bitewe no kutagira amacumbi.

Mukamparirwa Vestine, yavuze ko nyuma yo kubakirwa yaretse gucumbika by ahato na hato, kuri ubu akaba atekanye.

Ati “Nta nzu nagiraga, nari mbayeho ncumbika, bakanyirukana kubera kubura ubukode ariko Croix Rouge yanyubakiye inzu ubu ndatuye ndatekanye n’abana banjye.”

Simango Maxime, uhagaririye Croix Rouge mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko izakomeza gufasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Yasabye ubuyobozi bwite bwa leta gukurikirana ibikorwa remezo byubatswe mu rwego rwo kubibungabunga.

Ati “Iyo twubatse ibikorwaremezo tubyegurira ubuyobozi; bufite inshingano zo kubungabunga ibyakozwe aho kugira ngo bireberwe byangirika, ababihawe na bo ubwabo bakwiye kubibungabunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elizabeth, yashimye uruhare Croix Rouge igira mu mibereho myiza y’abaturage muri aka karere.

Ati “Ndashima uruhare Croix Rouge igira mu gufasha abaturage bacu kugira imibereho myiza. Covid-19 yatumye bamwe bahagarika imirimo yabo, nk’abaturage bari muri Guma mu Rugo mu Murenge wa Rwamiko baradufashije aho hatanzwe inkunga irenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”

Mu Karera ka Gicumbi, Croix Rouge Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 no gutanga ubufasha by’umwihariko mu mirenge yari muri Guma mu Rugo.

Uyu muryango kandi ufite umushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye bafite ibibazo byihariye mu Mirenge ya Byumba, Manyagiro na Miyove, kuva mu 2013 kugeza 2020, aho watwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, biciye mu kububakira inzu, kubagurira ubutaka, kuboroza inka, kurihira abana amashuri n’ibindi.

Bimwe mu byumba by'amashuri byubatswe na Croix Rouge mu Murenge wa Mutete
Hubatswe ibikorwa remezo bifasha abanyeshuri gukaraba intoki birinda Covid-19
Inzu zubatswe na Croix Rouge zigenewe abasigajwe inyuma n'amateka
Abanyeshuri bakoraga ingendo ndende buri munsi begerejwe amashuri
Bamwe mu baturage bahawe inkunga yo kubafasha gusohoka mu bibazo batewe na Covid-19
Mukamparirwa Vestine yashimye ubufasha yahawe bwo kubakirwa inzu yo kubamo
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yashimye ubufatanye n'imikoranire bafitanye na Croix Rouge
Uhagarariye Croix Rouge mu Ntara y'Amajyaruguru, Simango Maxime, yasabye ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kubungabunga ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abaturage



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)