Burera: Umuco wo kureresha abana ikigage n'umusururu wasimbujwe uwo kubareresha amata. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko ishaka kongera umusaruro w'amata ari nako hongerwa umubare w'ayo Umunyarwanda anywa ku mwaka ageze kuri litiro 72 kuri ubu.

Muri gahunda, Leta y'u Rwanda yiyemeje kongera umukamo w'amata ukava kuri toni 895 wabonetse mu mwaka wa 2020 ukagera kuri toni 1.274.554 mu 2024.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kunywa amata kuruyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021 mu birori byabereye mu Karere ka Burera mu Murenge Ruhunde, ababyeyi bagiriwe inama yo kongera umubare w'inka zitanga umukamo uhagije no gushishikariza abana babo kuyanywa bakabarinda ibigage n'ibindi binyobwa bisembuye kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Umubare munini w'abatuye aka karere batunzwe n'ubuhinzi n'ubworozi ariko haracyagaragara ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu bana, bituruka ku myumvire ikiri hasi ku kunywa amata n'umusaruro muke uboneka muri rusange.

Iyo uganiriye na bamwe muri abo babyeyi, usanga hari abagifite imyumvire y'uko korora ibimasa ari byo bibafitiye inyungu kuko bitanga ifumbire nyinshi kandi mu gihe gito. Bituma babona umusaruro uhagije ntibite ku nka zitanga umukamo.

Uwiragiye Valérie yagize ati 'Ikimasa kirabyinagira cyane kigacundagura isaso ari na ko ifumbire yiyongera ku buryo buri cyumweru ntindura, ariko imbyeyi yo wamara hafi ukwezi utegereje ifumbire. Amata yo tuyanywa ari uko twayaguze mu mafaranga dukura mu buhinzi, gusa ubu twumvise akamaro ko kunywa amata ku buryo ngiye guhindura ubworozi nkajya mbona iyo fumbire n'amata nkayabona.'

Karimwabo Joseph na we yagize ati 'Simbabeshya mu rugo dushobora no kumara icyumweru tutanyoye amata ahanini kuko tuyabona tuyaguze gusa. Iyo hari inka y'imbyeyi ni bwo dupfa kuyanywa kandi murumva ntahahora. Ubu noroye ibimasa bibiri kuko nashakaga ifumbire ihagije ariko ubu maze kubona ko nakorora imbyeyi imwe n'ikimasa nkabona byose tugahashya imirire mibi no mu baturanyi bacu.'

Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere Munyaneza Joseph yemeza ko nubwo hari abagifite imyumvire yo korora ibimasa cyane cyane bagamije kubona ifumbire ngo bazakomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza no korohereza abaturage kubona inka zitanga umukamo n'ifumbire icyarimwe.

Yagize ati 'Byaba biteye agahinda kubona mu rugo rufite inka ikamwa hagaragaye imirire mibi n'igwingira biturutse ku kugurisha amata yose yakamye. Mbere yo gutekereza kugurisha amata, banza uhaze abagize umuryango. Tuzakomeza ubukangurambaga kandi twarabutangiye ku buryo ubona ko hari abagenda bahindura iyo myumvire, tuzakomeza kwegera abaturage tubigishe tunaborohereze kubona inka zitanga ifumbire n'amata icya rimwe bityo bizadufashe no kubona amata yo kunywa ahagije turandure imirire mibi cyane cyane ikigaragara mu bana bato bikabatera no kugwingira'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ishyirahamwe ry'amakusanyirizo mu Rwanda Musiime Umurungi Florence avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha no guca ingeso mbi yo kureresha abana ibigage n'ibindi bisindisha ahubwo bagahabwa amata abafasha mu mikurire yabo.

Yagize ati 'Dushaka kwigisha abaturage korora inka zitanga umukamo uhagije aho kugwiza inka zidatanga umukamo zikagabanywa, naho umuco wo kunywa amata wo ugasimbura uwo kumenyereza abana kunywa imisururu, ibigage, inzoga n'ibindi bidafitiye umubiri akamaro'.

Muri ubu bukangurambaga bwo kunywa amata, abana biga mu Rwunge rw'Amashuli rwa Gitovu bagera kuri 600 bahawe litiro 300 z'amata ndetse no mu yandi mashuri atandukanye hagiye hatangwa amata ku banyeshuri.

Amata ni ikinyobwa gikungahe ku ntungamubiri nyinshi zikenerwa n'umubiri w'umuntu nka calcium, protein na vitamin D.

The post Burera: Umuco wo kureresha abana ikigage n'umusururu wasimbujwe uwo kubareresha amata. appeared first on .



Source : https://kigalinews24.com/2021/06/03/burera-umuco-wo-kureresha-abana-ikigage-numusururu-wasimbujwe-uwo-kubareresha-amata/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)