Ba bana 2 b'abanyeshuri banze kurangarira Tou... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ifoto yafotowe na Gafotozi kabuhariwe Plaisir Muzogeye ayishyira hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, hagaragaraho abakinnyi b'amagare bari barimo gusiganwa muri iri rushanwa mpuzamahanga ribera mu Rwanda ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b'abakobwa bigaragara ko bakiri bato bari barimo berekeza ku ishuri.

Aba bana babiri b'abakobwa Ariane na Louange bagaragara bambaye impuzankano y'ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n'amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n'urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

Ifoto y'icyumweru: Yavugishije benshi barimo na CP Kabera! Abanyeshuri bateye umugongo Tour du Rwanda berekeza amaso n'umutima ku ishuri

Iyi foto yavuzweho amagambo akomeye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi bahurije ku gushimira aba bana uburyo bahaye agaciro ibyo bashyizeho umutima kuruta kurangarira ibitabareba bahuriye nabyo mu nzira. Louange na Ariane biga mu ishuri ryitwa GS Rusiga ribarizwa mu karere ka Rulindo, bashimiwe n'Umuyobozi w'aka Karere ku bwo kugaragaza imyitwarire myiza.

Tariki 11 Kamena 2021, Akarere ka Rulindo katangaje ko aba bana bashimiwe n'Umuyobozi w'aka Karere. Mu byo bahawe nk'ishimwe harimo amakayi nk'uko bigaragara ku ifoto. Banditse bati "Abanyeshuri #Ariane na #Louange biga muri GS Rusiga mu karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda ubwo bahuraga n'amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n'Umuyobozi w'Akarere, Kayiranga Emmanuel.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Akarere ka Rulindo ku bw'iki gikorwa cyiza kakoze cyo gushimira aba banyeshuri. Ati "Ni byiza bitanga akanyabugabo bagakora neza". Icyakora hari uwanenze ko aba bana bahawe amakayi, ati "Niba mushaka guhemba mujye muhemba mureke kwifotoza ku bantu, amakayi atatu n'ikaramu ebyiri ku karere?". Meya w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yahise asubiza ati "Ikibazo kibaye ifoto (bafashe) cyangwa ibihembo (wagaye)?"

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati "Nkeneye urwego nk'uru rw'icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse". Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n'amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki 'Ndi mu kazi petit', mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n'amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.


Iyi foto y'aba banyeshuri yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamakuru, David Bayingana ari mu bantu bakunze cyane iyi foto, akurira ingofero uwayifotoye ari we Plaisir Muzogeye anibutsa abantu ko ari we wabaye gafotozi wahize abandi mu mwaka wa 2020. The New Times nayo iherutse gushyira Plaisir ku mwanya wa mbere muri ba gafotozi bakomeye mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y'aba bana b'abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n'u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya 'NtabeAriNjye' na 'GerayoAmahoro'.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati "Mbonye ino foto y'abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka".

Ariane na Louange bashimiwe n'Akarere ka Rulindo


Akarere ka Rulindo kashimiye abanyeshuri banze kurangarira amagare ubwo bajyaga ku ishuri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106549/ba-bana-2-babanyeshuri-banze-kurangarira-tour-du-rwanda-bakavugisha-benshi-barimo-na-cp-ka-106549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)