Zinedine Zidane yamaze gusezera ku bakinnyi ba Real Madrid #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko radio Onda Cero radio na Goal online babitangaje,Uyu Mufaransa wari ufite amasezerano azamugeza muri 2022,yamaze gusezera abakinnyi be mu cyumweru gishize ndetse ababwira ko nyuma y'uyu mwaka w'imikino azava muri Real Madrid.

Goal yagize iti: "Umutoza yasezeye ku bakinnyi be kuwa Gatandatu mbere y'umukino wa Sevilla wagombaga kuba ku cyumweru I Valdebebas".

Umunyamakuru wa Onda Cero witwa Fernando Burgos yavuze ko Zidane ashobora gusimburwa n'abarimo uwahoze ari umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri, uwayikiniye Raul Gonzalez na Joachim Loew uzava mu ikipe y'Ubudage nyuma ya Euro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu,Zidane yabwiye abanyamakuru ko hari igihe kigera guhindura bikaba bikwiriye.'

Ati 'Sinshaka kugenda kubera ko byoroshye.Ntabwo ari nko guhindukira nkareba inyuma.Hari igihe uba ushaka kuba hariya n'igihe n'igihe biba byarangiye ari igihe cyo guhindura.Ariko ku bw'ibyiza bya buri wese,ntabwo arinjye.'

Zidane abanye neza na bamwe mu bakinnyi be aho avuga ko umubano we nabo wuzuye 'icyubahiro cyinshi' ndetse ko igihe bamaranye 'kizahoraho iteka.'

Real Madrid irasura Athletic Bilbao kuri iki cyumweru ndetse irabizi ko idatsindiye ku kibuga San Mames,mukeba wayo Atletico Madrid izatwara igikombe nitsinda Osasuna kuri Wanda Metropolitano.

Real madrid irarushwa amanota 2 na Atletico Madrid habura imikino 2 ngo shampiyona irangire.

Zidane amaze gutwara ibikombe 11 muri Real Madrid ari umutoza mukuru ndetse ashobora no kwegukana icya 12 igihe Atletico yaba ikoze amakosa.Umutoza Miguel Munoz niwe urusha Zidane guhesha Real Madrid ibikombe byinshi kuko we yatwaye 14.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yamaze-gusezera-ku-bakinnyi-ba-real-madrid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)