Arsene Wenger yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arsène Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal, ubu akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by'Iterambere ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (Chief of Global Football Development), yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Arsène Wenger ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi aho yaje yitabiriye inama ya Komite Nyobozi ya CAF yasojwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu.

Wenger w'imyaka 71, uyu munsi ku Cyumweru akaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali aho yunamiye imibiri y'inzirakarengane ihashyinguwe bazize uko bavutse.

Arsène Wenger akaba yasobanuriwe ubukana Jenoside yakoranywe, amateka y'uru Rwibutso n'uburyo ubu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

Ubwo Perezida Kagame yari mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF, yashimiye Wenger ku kazi yakoze ubwo yari umutoza wa Arsenal, ikipe imuba ku mutima(ikipe Perezida Kagame afana), ngo yizera neza ko akazi yakoze ari umutoza azanagakora neza muri FIFA ku nshingano yahawe zo guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi.

Mu myaka 22 yatoje Arsenal(yasezeye 2018), yayihesheje ibikombe bitatu bya Premier League, birindwi bya FA Cup na FA Community Shield zirindwi.

Arsene Wenger yunamiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Yasobanuriwe byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yamuhaye Jersey yanditseho izina rye na nimero 9 ya Arsenal yanasinyeho



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/arsene-wenger-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)