Umunyarwenya Basketmouth uri mu Rwanda yatung... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda hatangiye imikino ya Shampiyona Nyafurika y'umukino wa Basketball [BAL], aho yafunguwe n'umukino wahuje ikipe ya Patriots yo mu Rwanda na Rivers yo muri Nigeria, wabereye muri Kigali Arena.

Ni umukino wabaye abafana bitabiriye, ariko buri wese yasabwe kwambara agapfukamunwa, abagenzura inyubako ya Kigali Arena basabwe gushyira buri hamwe umuti wa 'Sanitizer', gupima abitabira imikino, nta mafunguro yemewe, abantu basabwa guhana intera n'ibindi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Basketmouth uri mu Rwanda aho azataramira abitabiriye iyi mikino, yavuze ko yatunguwe n'ukuntu mu gihe cy'iminsi itatu amaze mu Rwanda bamaze kumupima Covid-19 inshuto eshatu. Ati 'Mu Rwanda nta mikino (ni ukubahiriza ingamba.'

Uyu munyarwenya ari mu bitabiriye umukino wafunguye irushanwa rya BAL, ndetse yashimye abamuhaye ubutumire.

Basketmouth w'imyaka 41 ni rurangiranwa mu banyerwanya bubatse izina muri Afurika nzima. Yavukiye anakurira muri Leta Abia muri Nigeria. Yavutse yitwa Bright Okpocha ahitamo gukoresha Basket Mouth. Afite amateka yihariye muri uyu mwuga adashobora kwirengagizwa.

Yabonye izuba kuya 14 Nzeri 1978 i Lagos. Yamenyekanye nka Basketmouth, ni umunya-Nigeria kavukire. Ni umunyarwenya ubimazeho igihe kinini ubifatanya no gukina filime. Ibitaramo by'urwenya yise 'Basketmouth uncensored' byatumye izina rye rimenyekana birushijeho, yabigejej henshi ku mugabane wa Afurika n'ahandi.  

Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye ahitwa Apapa mu Mujyi wa Lagos. Yize 'sociology' na 'antropoloy' muri kaminuza Benin ari kumwe n'umuvandimwe we Godwin.  2005- 2006 yahawe igihembo 'National Comedy Award ndetse na 'Awards for Best Stand-up Comedia of the year'.

Basket kuya 14 Gashyantare 2017 ku munsi w'abakundanye, amatike y'igitaramo yakoreye 'Wembley Arena' yaragurishijwe arashira afatwa nk'umunyarwenya uhagaze neza muri Afurika.

Niwe mu nyarwenya wa mbere wo muri Afurika wayoboye ibirori 'Apollo' byabereye mu Bwongereza. Yagiye atumirwa gusetsa mu birori bitandukanye nka 'Like of the Ribs', 'Comedy Central Presents, 'Basket Mouth Live' yabereye O2 Arena mu Bwongereza n'ibindi byinshi byakomeje izina rye.

Basketmouth yavuze ko yatunguwe no gupimwa inshuro eshatu Covid-19 mu minsi itatu amaze mu Rwanda

Baskemouth yashimye abamutumiye mu mikino ya BAL azatereramo urwenya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105662/umunyarwenya-basketmouth-uri-mu-rwanda-yatunguwe-ningamba-zafashwe-mu-guhangana-na-covid-1-105662.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)