Umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 24.
Uyu munsi nibwo hasojwe Tour du Rwanda 2021, iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 13 ribaye mpuzamahanga ryari ku nshuro 3 riri ku rwego rwa 2.1.
Uyu munsi hakinwaga agace ka nyuma ku ntera y'ibilometero 75,3, bahagurikiye kuri Canal Olympia ari naho basoreje (Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem bazenguruka 3) .
Aka gace kaje kwegukanwa n'umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian wari ufite umwenda w'umuhondo, yakoresheje amasaha 2 iminota 5 n'asegonda 5, yarushije umunya-Canada Piccoli James wabaye uwa 2 mu gihe umunya-Ertrea, Hoehn Alex wabaye uwa 3 yarushijwe amasegonda 14.
Muri aka gace umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 22 na Manizabayo Eric wabaye uwa 23 bose ni aba Benediction Ignite barushijwe iminota 2 n'amasegonda 3.
Iyi Tour du Rwanda yaje yegukanywe na Rodriguez Martin Christian wakoresheje amasaha 22 iminota 49 n'amasegonda 51, umunyarwanda waje imbere ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 23 asizwe iminota 37 n'amasegonda 30.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-espagne-yegukanye-tour-du-rwanda-2021