Perezida Evariste Ndayishimiye wagiye muri Uganda ku wa Kabiri w'iki cyumweru, yanitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni warahiye tariki 12 Gicurasi.
Muri uru ruzinduko rw'Iminsi itatu, Perezida Evariste Ndayishimiye wa Uganda yasuye ibikorwa binyuranye ndetse anaganira na mugenzi we Museveni.
Aba bakuru b'ibihugu bombi baganiriye ku kongera imbaraga umubano n'imikoranire hagati y'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo Ubuhinzi, ibijyanye n'ingufu, ubucuruzi, ubuzima, ubukungu, ubukerarugengo ndetse n'ishoraramari.
Mu kiganiro bagiranye n'Itangazamakuru gisoza ruriya ruzinduko, Perezida Evaritse Ndayishimiye yashimiye mugenzi we Museveni yerura ko Igihugu cye gifata nk'umubyeyi Uganda kuko babafashije gutekana.
Ubwo mu Burundi hari imvururu zatewe no kuba uwari Perezida Pierre Nkurunziza yarashakaga kwitoza muri manda ya gatatu muri 2015, Perezida Museveni yashyizweho nk'umuhuza w'abataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Nkurunziza.
Perezida Evariste Ndayishimiye wasimbuye Nkurunziza, yabwiye Museveni ko amufata nk'umubyeyi ndetse ko yari yagiye mu gihugu cye kumva inama amugira.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we yizeje ubufatanye mugenzi we Ndayishimiye mu ngeri zinyuranye.
By'umwihariko yavuze ko igihugu cye kifuza gukorana n'u Burundi mu bijyanye n'ibya gisirikare. Perezida Museveni yavuze ko azohereza itsinda ryo mu nzego z'umutekano kugira ngo baganire na Leta y'u Burundi ibijyanye n'iyi mikoranire.
Yamwizeje kandi ko bazakorana mu bijyanye n'ubukungu ndetse ko ashaka gufasha u Burundi kureba ko muri kiriya gihugu hari peteroli kugira ngo kirusheho gutera imbere.
UKWEZI.RW