TduRwanda2021 : Umufaransa Alan Boileau yegukanye akandi gace ka Nyanza-Gicumbi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gace gafite ibilometero 171,6 ni ko karekare muri iri siganwa ry'uyu mwaka aho uyu Mufaransa Alan Boileau akegukanye akoresheje amasaha 04h23'57''.

Yaje akurikirwa n'Umunya-Colombia QUINTERO NORENA Carlos Julian na we unganya ibihe n'uyu Mufaransa.

Muri iri tsinda ryahagereye rimwe kandi harimo Umunya-Eritrea Eyob Metkel uzwi cyane muri iri rushanwa.

Umunya-Colombia UMBA LOPEZ Abner Santiago wari uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, we yahageze ari uwa 22 akaba yakoresheje amasaha 04h25'51'' akaba arushwa umunota 1'54'' n'uwa mbere.

Umunyarwanda waje hafi muri aka gace, ni Muhoza Eric wakoresheje amasaha 04h25'59'' akaba yahageze nyuma y'iminota 2'02'' nyuma y'uko aba mbere bahageze.

Iri rushanwa rikomeje kugora Abanyarwanda bari mu bari bakunze kwitwara neza, kuko uyu munsi undi Munyarwanda wari uhanzwe amaso ari we Munyaneza Didier na we yavuye muri iri siganwa nyuma yo gukora impanuka.

Na none kandi ku munsi w'ejo ubwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Kigali-Huye, Umunyarwanda Areruya Joseph wanigeze kwegukana iri rushanwa, na we yavuyemo atagera i Huye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/TduRwanda2021-Umufaransa-Alan-Boileau-yegukanye-akandi-gace-ka-Nyanza-Gicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)