Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n'agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa w'imyaka 21 y'amavuko Alan Boileau akomeje kwekerekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kwitwara neza mu mukino w'igare by'umwihariko muri Tour du Rwanda 2021 iri kuba ku ncuro ya 13 ari mpuzamahanga.

Ibi uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya B&B HOTELS p/b KTM yo mu gihugu cy'Ubufaransa yabyekerezanye kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye mu ntara y'Amajyepfo kerekeza i Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru, uyu Mufaransa akaba ariwe wegukanye aka gace kareshyaga na Kilometero 171 na metero 600.

Ubwo abakinnyi bahagurukaga mu karere ka Nyanza bagendeye mu gikundi kimwe ari benshi ariko uko urugendo rukomeza kwicuma niko bagendaga bivangura bagakora amatsinda atadukanye, aha twavuga nka nyuma y'ibilometero 44, abakinnyi batatu banyonze amagare yabo basanga umukinnyi Teugels wari wabaye nkusiga ho abandi, mubamufashe bagakomezanya barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge Patrick (Benediction).

Ibi byakomeje kugenda uku ariko nyuma ho gato y'ibilometero bitari byinshi ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 umukinnyi w'umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ntiyahiriwe no kuba yakomeza iri siganwa kuko yagize ikibazo cy'igare ryatobotse nyuma baramuhindurira bamuha irindi ariko ntibyakomeza kumubera byiza kuko nawe umubiri wageze aho nawe uramunanira nk'ibyabaye kuri Areruya Joseph bakinana muri Benediction Ignite, ibi bikaba byatumye Munyaneza aba umukinnyi wa kabiri uvuye muri iri siganwa w'umunyarwanda.

Abasiganwa bakomeje kugenda mu byiciro kugeza ubwo bari bageze ku kilometero cya 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata, ako kanya nibwo imvura yari itangiye kujojoba mu ntara y'Amajyaruguru.

Hasigaye ibilometero 16 gusa kugira ngo abakinnyi bari imbere bagere ahasorezwa isiganwa mu Mujyi wa Gicumbi, umukinnyi Quintero yashyizemo amasegonda 28 hagati ye n'igikundi ariko ntabwo byaje gutinda kuko umufaransa w'imyaka 21 Alan Boileau ukinira B&B Hotels yakomeje gusatira cyane ndetse biza no kumuhira agera i Gicumbi ariwe uyoboye bagenzi be basa naho bari barikumwe, barimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu.

Alan Boileau yegukanye aka gace ka Kilometero 171 na metero 600 bikurikira ko ari nawe wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Huye, kuri iyo ntera iruta izindi muri Tour du Rwanda ya 2021, yakoresheje amasaha 4 iminota 23 n'amasegonda 57.

Umukinnyi w'umunyarwanda waje hafi kuri aka gace ka gatatu ni Muhoza Eric ukinira ikipe y'u Rwanda akaba yashoje ku mwanya wa 24, naho ku rutonde rusange akaba ari nawe umunyarwanda uza imbere akaba ari ku mwanya wa 27.

Nyuma y'uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021, Sanches Vergara Byran Stiven niwe uyoboye abandi akaba agomba no guhagurukana umwenda w'umuhondo mu gace ka kane kazakinwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2021 ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Musanze ku ntera y'ibilometero 123 na metero 900.

Kudasoza kwa Munyaneza Didier Mbappe biratuma ikipe ya Benediction Ignite imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda asigarana abakinnyi batatu dore ko na Areruya Joseph ku munsi w'ejo bitamugendekeye neza akaba yaravuye mu irushanwa.

The post Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n'agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-kwegukana-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-umufaransa-alan-boileau-yegukanye-nagace-ka-gatatu-munyaneza-didier-ntiyashoje-isiganwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)