Ku wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021, perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko we n'abandi bayobozi bambaye agapfukamunwa kugira ngo barinde abasaza icyorezo cya Koronavirusi.
Ni inama yahuje Perezida Samia n'abasaza bo mu mujyi wa Dar es Salaam aho abitabiriye hafi ya bose bari bambaye agapfukamunwa.
Mu ijambo yagejeje kuri aba basasa n'abatanzania muri rusange, Samia yavuze abageze mu za bukuru bari mu bantu bafite ibyago byo kwandura mu buryo bworoshye.
Yagize ati'Uyu munsi twaje mu bundi buryo, twambaye agapfukamunwa. Abageze mu zabukuru ni itsinda ryibasiwe cyane no kwandura indwara zitandukanye.'
Perezida Samia yavuze kandi ko komite yashyizeho kugira ngo imugire inama ku ntambwe yatera mu kurwanya COVID-19Â iri hafi kumuha raporo ye kandi yizeza abasaza ko guverinoma ye izafata ingamba zo kubarinda iki cyorezo.
Ati 'Mu rwego rwo kurinda by'umwihariko abageze muza bukuru, tuzabigisha uburyo bwo kwirinda iyi ndwara.'
Uyu munsi ni bwo bwa mbere kuva yagera ku butegetsi muri Werurwe 2021 Perezida Samia yambaye agapfukamunwa mu ruhame nkuko ibitangazamakuru byaho byabitangaje.Nyakwigendera John Pombe Magufuli wasimbuwe na Samia ntabwo yigeze yikoza ibyo kwirinda no gushishikariza abaturage kuba bakwirinda COVID-19.
Source : https://impanuro.rw/2021/05/08/tanzania-kera-kabaye-perezida-yambaye-agapfukamunwa-mu-ruhame/