Producer Holy Beat yambitse impeta umukobwa w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, ubere iwe mu rugo Kicukiro ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura.

Annette amaze iminsi micye mu Rwanda, aho yazanywe no gusura Holy Beat. Yari amaze iminsi muri Hotel.

Uyu munsi nibwo yari yateguye kujya gusura Holy Beat nyuma y'igihe kinini batabonana. Ageze mu rugo yasanze, Holy Beat yateguye uruganiriro neza, afite indabo z'amaroza, maze amwambika impeta amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Holy Beat yavuze ko umwaka n'amezi atandatu ashize ari mu rukundo n'uyu mukobwa bamenyanye ubwo yari yaje mu Rwanda mu bukerarugendo.

Yavuze ko inshuti y'aba bombi ariyo yabaye intangiriro y'urukundo rwabo. Avuga ko Annette yamukundiye byinshi kuba amushyigikira mu buzima bwe.

Ati 'Namukundiye ko ari umuntu duhuza mu bintu byose. Angira inama mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni umuntu mbese umfasha muri byinshi akampa n'ibitekerezo, mbona ko tubanye twakubaka urugo rugakomera.'

Holy Beat yavuze ko ibijyanye n'ubukwe, ari ingingo bagiye kuganiraho mu gihe cya vuba.

Ateye ivi mu gihe yitegura gushyira ku isoko indirimbo 'Umugabo' yahurijemo abaraperi bakomeye barimo Shizzo Afro Papi, Young CK, Kemosabe, Diplomat, Ish Kevin, Mazimpaka Prime na Young Grace 

Holy Beat mu 2019 yatangiye umushinga wo guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo. Muri Kanama 2018, yasohoye indirimbo ivuguruye yitwa 'Champion 2' yahurijemo The Ben n'abaraperi barindwi bakomeye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo ifite iminota 05 n'amasegonda 59' yaririmbyemo The Ben, Green P, P-Fla, Bull Dogg, Pacson, B-Threy, Fire Man na Neg G the General.

Ni mu gihe umushinga wayo wa mbere waririmbyemo The Ben, Pacson, Bull Dogg na Green P. 'Champion 1' yashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu myaka itatu ishize.

Ni indirimbo itaravuzwe cyane ngo inakundwe ushingiye ku mazina y'aba bahanzi bayiririmbyemo biri no mu byatumye Producer Holy Beat yongeramo amaraso mashya.

Holy Beat aherutse kubwira INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi ndirimbo bitewe n'uko 'Champion' yabanje gusohora itageze ku rwego nk'urwo yifuzaga.

Ati 'Ntiyageze aho yagombaga kugera rero nahisemo gukora 'Champion' ya kabiri kugira ngo nyigeze aho iya mbere itageze kuko yari indirimbo nziza twakundaga twese abari bayikoze.' Uyu musore yakoreye muri studio ya The Mane, Urban Record n'izindi.


Producer Holy Beat yambitse impeta y'icyizere umunya-Israelkazi

Producer Holy Beat yavuze ko umwaka urenze ari mu rukundo na Annette wo muri Israel Annette Tahan yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabwiye 'Yego' umukunzi we



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105438/producer-holy-beat-yambitse-impeta-umukobwa-wo-muri-israel-amafoto-105438.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)