Luvumbu yatashye imitima y'abafana ba Rayon Sports yihanije Rutsiro FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-2 kuwa Gatatu, Guy Bukasa yakoze impinduka enye mu babanje mu kibug 11 ba Rayon Sports.

Barimo Sekamana Maxime wasimbuwe na Ciza Hussein, Niyibizi Emmanuel wahawe umutuku asimbuwra na Mujyana Fidele ,Rugwiro Herve asimburwa na Habimana Hussein mu gihe Muhire Kevin wavunitse yasimbuwe na Luvumbu Hertier.

Ku munota wa 28, Hertier Luvumbu yatsindiye igitego Rayon Sports nyuma yo gucenga umukinnyi wa Rutsiro FC atera ishoti rikomeye cyane.

Luvumbu yatsinze iki gitego nyuma yo kugerageza amashoti atatu akomeye ariko umunyezamu Pascal akamubera ibamba.

Nyuma yo kugorwa cyane na Rutsiro FC mu minota ya nyuma,Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 90, cyitsinzwe na Kwizera Emilian.

Rayon Sports yahise iyobora itsinda B n'amanota 6 cyane ko Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 bya Hassan Kikoyo, Bertrand Iradukunda, mu gihe Kiyovu Sports yatsindiwe na Robert Saba.

APR FC ikomeje gushimisha abakunzi bayo kuko yatsinze umukino wa 3 mu itsinda A kuko yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 13,Ombolenga Fitina atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90 kuri Coup Franc mu gihe Mugunga Yves yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 92.

Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

Group A:

Gorilla FC 2-1 AS Muhanga
Bugesera FC 0-3 APR FC

Urutonde:

1. APR FC 9 Pts
2. Gorilla FC 6 Pts
3. AS Muhanga 0 Pt
4. Bugesera FC 0 Pt

Group B:

Gasogi United 2-1 Kiyovu Sports
Rutsiro FC 0-2 Rayon Sports

Urutonde:

1. Rayon Sports 6 Pts
2. Gasogi United 4 Pts
3. Rutsiro FC 4 Pts
4. Kiyovu Sport 3 Pts



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-yatashye-imitima-y-abafana-ba-rayon-sports-yihanije-rutsiro-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)