Umunyamakuru, umuhanzi Kasirye Martin wamamaye nka MC Tino yasezeye kuri Country FM y'i Rusizi.
Mu mpera za Mutarama 2021 nibwo MC Tino yasezeye kuri Royal FM yari amaze igihe akorera ahita yerekeza kuri iyi radio ikorera i Rusizi.
Nyuma y'amezi 3 gusa atangiye imirimo mishya kuri iyi radio, yamaze gusezera avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi radio.
Mu butumwa yanyujije muri gurupe ya WhatsApp ahuriramo n'abandi bakozi yagize ati' Muraho muryango wa Country FM, nizere ko buri wese ameze neza. Nk'uko benshi muri mwe babizi ngiye kuva ku mwanya w'ushinzwe ibiganiro ndetse sinzongera gukora ikiganiro Country FM Breakfast kuva kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021.'
'Sinababwira ukuntu nishimiye kuba twarakoranye, n'ubushuti twubatse mu gihe gito twari tumaze dukorana. Sinzibagirwa ibihe byiza twagiranye. Bibaye ngombwa ko ntandukana na Country, gusa ntabwo ubushuti bwacu bwarangiye. Mufite nimero zanjye, ntimuzagire ikibazo cyo kumpamagara kandi nanjye nzakora nk'ibyo.'
Guhera ku wa Gatanu w'iki cyumweru nibwo MC Tino atazongera kumvikana kuri iyi Radio mu kiganiro yakoraga cya Country FM Breakfast.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-amezi-3-mc-tino-yasezeye-kuri-country-fm