Niba ubona umukunzi wawe hari abashaka kumugutwara,dore icyo wakora ukamugumana. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugira ngo ugumane umuntu wihebeye umurinde andi masura akurusha kumurika no gusa neza, n'uko ukwiriye kumuhoza ho akaboko kawe, ukamufata neza bitari iby'amagambo ndetse ukamwereka ko umukunda binyuze mu bikorwa.

DORE UBURYO WABIKORAMO:

1.Iga gukora ibintu byose mu buryo bwawe ndetse umwereke ko ushoboye muri byose

2.Mwumve kandi umufashe gushaka ibisubizo ku bibazo afite

3. Mwiyegereze, ubwiza bwawe ubushyire imbere, ukurure amaso ye umwereke ko nta bandi bakobwa cyangwa abasore batuye ku mubumbe wanyu.

4.Mushimishe bitari iby'inyuma ahubwo umushimishe muri byose

5.Shyigikira indoto ze, korana nawe umufashe kugera ku cyo yifuza.

6.Mufashe kukumva utabanje kumukubita ku mutwe ngo umunanize.

●Hari abagore benshi ndetse n'abagabo benshi, abakobwa beza n'abasore beza cyane kandi iyo witegereje neza usanga bose bakurusha ubwiza. Ese kuki ari wowe bahisemo? Fata neza uwo ukunda umurinde kubabara, maze umuhishe muri wowe maze urebe ko azagusiga. Ikize ingeso mbi zawe zose uzi neza ko zabatanya. Fata umwanya utekereze abo yasize bose maze umuhoze aho kumuriza.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/niba-ubona-umukunzi-wawe-hari-abashaka-kumugutwaradore-icyo-wakora-ukamugumana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)