Mudasobwa 4 000 zigiye guhabwa abarimu mu kunoza ireme ry'uburezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo guha abarimu izi mudasobwa ku rwego rw'igihugu, cyatangiriye ku Ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya ETO Nyamata, riri mu Karere ka Bugesera.

Ku ikubitiro hatanzwe mudasobwa 2500, zirimo 1967 zatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, naho izisigaye zikaba zigenewe abarimu b'ibigo bishya bizatangira kwakira abanyeshuri mu mwaka utaha w'amashuri.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro bari barasigaye inyuma mu gikorwa cyo guha abarimu mudasobwa zo kwifashisha mu kazi kabo, mu gihe amasomo batanga ari ingirakamaro cyane mu iterambere ry'igihugu.

Ati 'Gahunda yo guha abarimu mudasobwa imaze igihe itangijwe, ariko nk'uko tubizi abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro basigajwe inyuma. Mudasobwa ni igikoresho cy'ingenzi cyane, by'umwihariko muri ibi bihe duhanganye na Covid-19.

Intego nyamukuru yo guha abarimu izi mudasobwa, ni ukuzamura ireme ry'uburezi hatangwa amasomo ajyanye n'igihe, kwigisha hakoreshejwe iyakure, n'ibindi. Umwarimu wese wigisha imyuga n'ubumenyingiro, azahabwa mudasobwa.

Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu 4 499 bari muri iki cyiciro, barimo 2 500 bamaze kubonerwa mudasobwa.

Bamwe mu barimu bahawe izi mudasobwa, bagaragaje akanyamuneza, bavuga ko bagiye kwigobotora ingorane bahuraga na zo bitewe no kutagira mudasobwa zabo.

Nyandwi Emillien wigisha kuri TVET Nyamata, yavuze ko bagorwaga no gutegura amasomo yabo, kuko bifashishaga mudasobwa zigenewe abanyeshuri.

Ati 'Najyaga gukoresha iz'abanyeshuri muri 'Computer Lab'. Byari imbogamizi, kuko najyagayo nyuma y'amasomo, simbashe gukora ibyo nateganyije kubera igihe gito. Ubu nzajya nyikoresha igihe cyose, ntegure amasomo neza, kandi kuko nzajya nsoma amakuru yo hirya no hino, bizamfasha kwigisha ibijyanye n'igihe.'

Inga Kluender-Preeus wari uhagarariye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, witabiriye itangwa ry'izi mudasobwa aturutse muri Ambasade y'u Budage, yashimiye uburyo u Rwanda rwahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe izi mudasobwa kuzibungabunga, bakazikoresha neza kandi zigatanga umusaruro wisumbuye mu kazi kabo.

Ati 'Izi mudasobwa turi gutanga, ni iza mbere yakozwe n'uruganda Positivo, kandi tuzizeyeho kuzatanga umusaruro ufatika. Bayobozi b'ibigo n'amwe barezi muri hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko n'ubwo izi mudasobwa muzihawe, zizakomeza kuba umutungo wa Leta. Muzaba muzifite umunsi ku wundi, ariko ndagira ngo muzibuke ko ari umutungo wa Leta ugomba gusigasirwa, kandi ugakoreshwa icyo wagenewe cyonyine'.

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'Uburezi ku ruhare rukomeye mu iterambere ry'aka karere.

Mudasobwa zatanzwe, buri imwe igiye ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 500 Frw. Umwarimu uzava muri uyu mwuga n'uzahindura aho yigishaga, azayisigira ishuri yigishagaho, maze izahabwe uzamusimbura.

Ni mu gihe kandi izangirika izajya isanwa na Leta, umwarimu ntacyo atanze.
Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abo mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta k'ubw'amasezerano. Hatangiriwe ku bigo bya TVET byatsindishije neza, abasigaye bakaba bazazihabwa uko zizagenda ziboneka.

Abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro bari baribaginye mu guhabwa mudasobwa
Abarimu bo muri TVET batangiye guhabwa mudasobwa
Buri mwarimu wigisha muri TVET azahabwa mudasobwa
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Hasinywe amasezerano asobanura uko mudasobwa zatanzwe zizacungwa
Inga Kluender Preeus wari uhagaririye abafatanyabikorwa mu guteza imbere TVET, yashimiye u Rwanda uko rwateje imbere ikoranabuhanga rukagabanya ubukana bw'ingarika mbi za Covid-19 ku burezi
Nyandwi Emillien yavuze ko bajyaga bagorwa no gutegura amasomo bakoresheje mudasobwa z'abanyeshuri
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Imyuga n'Ubumenyengiro, Irere Claudette, yavuze ko abarimu bigisha imyuga n'ubumenyingiro bari barasigaye inyuma
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Umukunzi Paul, yasabye abarimu bahawe mudasobwa kuzazisigasira
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye abafatanyabikorwa ba Minisiteri y'Uburezi batera inkunga imyuga n'ubumenyingiro
Uwimana Josepha yavuze ko mudasobwa yahawe azayifashisha akora ubushakashatsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mudasobwa-4-000-zigiye-guhabwa-abarimu-mu-kunoza-ireme-ry-uburezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)