Mr Eazi yakoresheje arenga ibihumbi 200 ahahira mu iduka rya Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umunya-Nigeria umaze iminsi mu Rwanda, Mr Eazi yahahiye mu iduka ry'imideli ryitwa Zoi ryashinzwe n'abakobwa bibumbiye muri Mackenzie barimo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yakoze ibikorwa bitandukanye nko kuririmba mu muhango wo gufungura BAL, yasuye RDB, asura n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye n'ikyaga cya Kivu aho agiye kuzubaka amacumbi agezweho.

Abinyujije ku mu mashusho magufi yashyize kuri Instagram, yavuze ko yishimiye gusura inzu 2 z'imideli mu Rwanda, House of Tayo na Zoi Design Kigali ya Miss Nishimwe Naomie.

Muri aya mashusho kandi agaragaza ari mu iduka ry'abakobwa bibumbiye mu itsinda Mackenzie harimo na Miss Naomie, bamupima kugira ngo bamudodere ishati.

Abinyujije kuri Instagram Stories, Mr Eazi yashyizeho inyemezabwishyu(bill) yishyuriyeho ibyo yaguze muri Mackenzie.

Iyi nyemezabwishyu yaherekejwe n'amagambo y'icyongereza umuntu ayashyize mu kinyarwanda yagize ati"shyigikira bagenzi bawe! Rekera gusaba iby'ubuntu! Ishyura!"

Kuri iyi nyemeza bwishyu bigaragara ko yishyuye amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 208000.

Aba bakobwa nabo babinyujije kuri Instagram ya Zoi bakaba bashimiye uyu muhanzi kuba yaje guhahira mu iduka ryabo.

Mackenzie ni itsinda ry'abakobwa bagera muri 7, harimo abavandimwe ba Miss Nishimwe Naomie babiri ndetse na mubyara wabo.

Inyemezabwishyu
Barimo kumupima
Yicaye atagereje ishati
Afite inyemezabwishyu mu ntoki
Bamwe mu bakobwa bagize Mackenzie



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/mr-eazi-yakoresheje-arenga-ibihumbi-200-ahahira-mu-iduka-rya-miss-nishimwe-naomie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)