Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yiruhukije kubera Patriots BBC ati"ahwiiiiii!!!" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yiruhukije nyuma y'uko Patriots BBC ibonye itike ya 1/4 cya BAL.

Ku munsi w'ejo hashize Patriots BBC yakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda A rya BAL irimo kubera mu Rwanda, ni umukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ibone itike ya 1/4 cy'iri rushanwa, ni nyuma y'uko yari yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria mu mukino wa mbere.

Uyu mukino yakinagamo na GNBC yo muri Madagascar, umukino warangiye ku ntsinzi ya Patriots BBC y'amanota 78 kuri 72 ya GNBC.

Abinyujije kuri twitter ye, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n'uyu mukino, nyuma yo kurangira yahise yiruhutsa.

Ati"Patriots BBC. Ahwiiiiii! Murakoze ku bw'uyu mukino. Umutima wari uhagaze."

@PatriotsBBC ahwiiiiii Finally thank you for this game! #TuriPatriots 👊🏽🇷🇼 umutima waruhagaze Lol pic.twitter.com/NI0Kmmnqsf

â€" Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) May 19, 2021

Patriots BBC yamaze kubona itike ya 1/4, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021, aho izakina na US Monastir yo muri Tunisia guhera saa tatu z'ijoro, ni mu mukino usoza itsinda.

Iri rushanwa rirrimo kuba ku nshuro ya mbere rikaba ririmo kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Patriots BBC yatsinze GNBC ibona itike ya 1/4
Minisitiri yavuze ko umutima we wari uhagaze



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-aurore-mimosa-yiruhukije-kubera-patriots-bbc-ati-ahwiiiiii

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)