Minisitiri Gatabazi yihanangirije abaturage b'i Burera binjiza mu gihugu kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Burera, habarurwa abantu 250 bafunzwe bazira kwinjiza mu gihugu no gucuruza ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'urumogi biva muri Uganda.

Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu Karere ka Burera kwirinda ibikorwa byose bibashora mu burembetsi kuko bibahombya, bikangiza n'ubuzima bw'abaturage kandi igihugu gifite ibindi byiza byinshi byo gukora.

Ati "Twe tugomba kubazanira ibikorwa bibateza imbere birimo aya mavuriro, amashuri, amazi meza, umutekano ndetse murabona ko hagiye gutangwa akazi ku bantu barenga ibihumbi 100 mu gihugu hose ku baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, abaturage nibiteze imbere bareke uburembetsi kuko bubateza igihombo harimo no kwangiza abandi baturage babikoresha"

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Révérien, yagarutse ku bantu bamaze gufungwa bazira kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, harimo na bane babiguyemo, asaba abagitekereza ko bazatezwa imbere n'ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa ahubwo bagomba gukomeza kwirindira umutekano bakora ibibateza imbere.

Ati 'Iyo tuvuga ibi biranatubabaza, abantu barenga 250 namwe murumva si bake barafunzwe bazira kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, hari n'ababigwamo kandi murabazi bagenda mubizi mukanga kubafata cyangwa ngo mutange amakuru bafatwe, mukwiye kubireka mukicungira umutekano mugakomeza ibikorwa byiza Leta ibegereza by'iterambere.'

Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bakaza kubireka, bahamya ko babihombeyemo ku buryo badashobora kubisubiramo.

Gakuru Jean Baptiste ni umwe muri bo, yagize ati" Maze umwaka mvuye muri ibyo bikorwa by'uburembetsi ariko nabihombeyemo, mbere yo kubijyamo nari umugabo ufite ibyo kurya nkimara kubijyamo naragendaga nkagura ijerekani ya Kanyanga ku 3000 Frw nkafata abasore batatu tukayigabana tugaheka twagera mu nzira tugahura n'abashinzwe umutekano tugakubita hasi tukabita, ejo nkagurisha intama nayo nkayashoramo, ubu iwanjye mbayeho nabi nta n'inkoko.'

Nyiraneza Console wo mu Murenge wa Butaro mu Kagari ka Muhotora yagize ati 'Ninjiye mu burembetsi umugabo amaze kuntana abana babiri, najyanyemo ibihumbi 10 Frw, ibyo nazanye mbita mu nzira nsubirayo barankopa nabyo ngeze mu nzira mpura n'umugabo ndabita ndiruka.'

'Maze kubona ari ibihombo naragarutse ndabireka none ubu bampaye imirimo ngiye kujya mpembwa ibihumbi bibiri ku munsi kubera ubuyobozi bwiza dufite. Uteganya kungukira mu burembetsi we ntibizamushobokera ni ibihombo gusa."

Kuri ubu mu Karere ka Burera abaturage 4611 barimo abatishoboye, abavuye Iwawa kubera bamwe bari abarembetsi, avanyujijwe mu bigo ngororamuco n'abajya gushakira akazi muri Uganda bo mu mirenge ikora ku mipaka bahawe akazi mu mirimo itandukanye ngo biteze.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanyije n'aba baturage mu bikorwa bigamije iterambere ry'aho batuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yihanangirije-abaturage-b-i-burera-binjiza-mu-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)