CHOGM yasubitswe nyuma y'imyiteguro ikomeye y'u Rwanda; kuki byari ngombwa? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imwe mu zikomeye ku Isi, zihuza abantu benshi kandi bakomeye, barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth, birimo ibikomeye nk'u Bwongereza, Canada, Australie, u Buhinde n'ibindi.

CHOGM ikurura abandi barimo ibikomangoma n'ibindi bikomerezwa byo mu bwami bw'u Bwongereza, ku buryo ubuhangange bw'iyi nama budakwiye gushidikanywaho.

Uretse abayobozi b'ibihugu bigize Commonwealth, iyi nama inakurura abandi bantu barimo abahanga mu byiciro byose by'ubuzima bw'Isi, abashoramari n'abandi bantu barenga 10 000 muri rusange, bagahurira hamwe bagafata ibyemezo bigira uruhare mu buzima bw'abatuye Isi, kuko abaturage ba Commonwealth ubwabo ari miliyari 2,4, bangana na kimwe cya gatatu cy'abatuye Isi.

Birumvikana ko kuba u Rwanda rwarahawe iyi nama bitari ikintu gito, kuko ishobora kuba ari yo nini ruzaba rwakiriye, ari nayo mpamvu imyiteguro yo kwakira abashyitsi ibihumbi b'imena bazayitabira ari igikorwa kigari, igaragarira buri wese watembereye muri Kigali kuva mu 2018.

Iyo myiteguro yatangiriye ku kibuga cy'indege cya Kigali, nyuma y'uko byari bimaze kugaragara ko Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, kigeze ku kigero cya 34,5%, kitari kuba cyarangije kubakwa mu myaka ibiri kugera mu 2020, ari nabwo CHOGM yari iteganyijwe kuba.

Icya Kigali kiri ku buso bwa hegitari 226 cyaraguwe, ku buryo gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,2 mu 2019 no kwakira indege 44 nini zo mu bwoko bwa Boeing 737, zivuye kuri 26. Ibi bikorwa byose byatwaye miliyari 14 Frw.

Uretse kwagura ikibuga cy'indege, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yarongerewe, iyindi iragurwa, Rond point ziravugururwa, imihanda irimbishwamo indabo, ndetse Leta y'u Rwanda yari yarateganyije miliyari 20,1 Frw zagomba kwifashishwa mu bikorwa byo gutegura CHOGM.

Hatashywe kandi hotel nshya nka Akagera Game Lodge, Kivu Marina Bay, Cleo Lake Kivu, One&Only Gorilla's Nest n'izindi zigezweho, zose zari kuzaba icumbi ry'abazitabira iyi nama.

Muri rusange, iyi nama yari yariteguwe ku buryo n'abamotari bamwe bari batoranyijwe bakigishwa icyongereza, kugira ngo umunsi bazahura n'umukerarugendo wifuza kwikatira umujyi kuri moto, bazamutware bamuganiza.

Iyi myiteguro yose niyo yatumye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wari uherutse mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, avuga ati 'Nta kindi gihugu cyiteguye inama ya CHOGM neza nk'u Rwanda'.

Gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi, Ubunyamabanga bwa Commonwealth, bwatangaje ko kubera ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19, iyi nama isubitswe, ikazabera mu Rwanda ku yindi tariki izumvikanwaho n'ibihugu.

Kuki icyemezo cyo gusubika iyi nama cyari gikwiye?

N'ubwo u Rwanda rwagize 'Imyiteguro y'agahebuzo', nk'uko biherutse kugarukwaho na Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, icyemezo cyo kuyisubika ni cyo cyari gikwiye ugereranyije n'uko ubwandu bwa Covid-19 bumeze ku Isi.

Nk'ubu abaturage barenga miliyoni 32, bajya kungana na 1/5 cya miliyoni 157 z'abamaze kwandura Covid-19 ku Isi, bari mu bihugu biri muri Commonwealth. Ni mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 495.804.

Ikindi giteye ubwoba, ni uko mu bwoko butanu bukomeye bwa Covid-19 bumaze kugaragara ku Isi, butatu bukomoka mu bihugu biri muri Commonwealth. Ubwo bwoko ni ubwagaragaye bwa mbere mu bihugu by'u Bwongereza, Afurika y'Epfo n'u Buhinde.

Uretse ubwoko bwakomotse mu Buhinde bikekwa ko bwandura kurusha ubusanzwe, ubukomoka muri Afurika y'Epfo no mu Bwongereza bwombi bwamaze kwemezwa nk'ubufite ubushobozi bwo gukwirakwira no kwica vuba kurusha ubusanzwe bukomoka mu Bushinwa, ari nabwo bwagaragaye bwa mbere ku Isi.

Ibi byose bifite ingaruka ziri mu buryo bubiri. Icya mbere, ni uko kwakira abantu bashobora kugera ku 10 000, bari ahantu hamwe kandi bakahamara iminsi irenze itatu, mu gihe baturutse mu byerekezo bitandukanye by'Isi, bishobora kuvamo ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

Byaba ari ikibazo gikomeye k'u Rwanda rushobora gusigarana ubwoko bushya bwa Covid-19, ku buryo ibyo kwishimira kuzahura ubukungu binyuze muri CHOGM bishobora guhinduka umuyonga, ugasanga ahubwo ingamba nka Guma mu Rugo zongeye gukenerwa mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, maze bwa bukungu bwarengerwaga bukononekara kurushaho.

Icya kabiri ni uko uretse impungenge k'u Rwanda, birashoboka cyane ko n'abazitabira iyi nama bashobora kugira impungenge ku buzima bwabo, bagahitamo kutitabira.

Biramutse bigenze gutya rero, wenda bikaba ngombwa ko CHOGM ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nta kinini byamarira ubukungu bw'u Rwanda, bwari bwiteze kuzahukira mu kwakira iyi nama.

Ubwo Patricia Scotland aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yaciye amarenga kuri iyi ngingo, avuga ko 'Umubare w'abazitabira CHOGM utaramenyekana' bitewe n'uko hari bamwe bakiri gusuzuma aho ibintu bigana, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma, kandi ubwo icyo gihe haburaga iminsi 100 gusa ngo inama ibe.

Ibi byose ubishyize ku munzani, ukabireba mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'Abanyarwanda n'abanyamahanga no ku rwego rwo kubyaza umusaruro iyi nama, kuko ishoramari Leta yashyizemo ritagomba gupfa ubusa gutyo gusa, bigaragara ko icyemezo cyo gusubika CHOGM ari cyo cyari gikwiye.

Usimbuka neza ni uwabanje gusubira inyuma

Birumvikana ko umwanzuro wo kwemeza isubikwa rya CHOGM utari woroshye, ndetse na Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki cyemezo.

Ati 'Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali mu gihe nyacyo.'

Icyo gihe cya nyacyo kizagera, kuko n'ubundi iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariko kitarangazwa.

Iyi nama iramutse ibaye mu mwaka utaha, hari icyizere ko icyo gihe ubukana bwa Covid-19 buzaba bwagabanutse cyane bitewe n'umuvuduko uteganywa gushyirwa mu bikorwa byo gukingira.

Hari kandi n'amahirwe y'uko uburenganzira bwo gukora inkingo buzahabwa bose, ku buryo n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byazikorera zikarushaho kuboneka ku bwinshi.

Umukoro ukomeye kuri Leta y'u Rwanda

Ku Rwanda, CHOGM imeze nk'agaseke kazapfundurwa mu gihe nyacyo. N'ubwo bimeze bitya ariko, umuntu ntiyakwirengagiza ingaruka isubikwa ry'iyi nama rizagira ku bukungu.

U Rwanda nk'igihugu cyari kimaze igihe gito mu ishoramari ry'ubukerarugendo burimo n'ubushingiye ku nama, rufite ibigo n'amahoteli bikiri kwiyubaka, ku buryo ibihe bikomeye nk'ibi by'icyorezo, byahungabanyije ubwo bucuruzi ku rwego rukomeye cyane.

Ni ngombwa ko Leta ikomeza gufasha bene ubwo bucuruzi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo, ku buryo CHOGM itazaba ariko abantu bagatinya kuyitabira kubera kutabona ibyumba bizabakira, mu gihe nyinshi muri hotel zafunga imiryango kubera ibihombo.

Uretse gufasha ibikorwa by'ubucuruzi byari byiteze kuzanzamuka binyuze muri CHOGM, ni ngombwa ko Leta ikoresha uyu mwanya mu bikorwa byo kongera umubare w'Abanyarwanda bakingiwe Covid-19, ku buryo intego yo gukingira 60% bitarenze umwaka utaha, yakweswa mbere ya CHOGM.

Ibi byakongera icyizere ku bashyitsi bazasura u Rwanda ku buryo mu gihe bazaba bari i Kigali, bazatinyuka kujya mu masoko n'amaguriro guhaha batishisha ko bashobora kwandura Covid-19, mu gihe n'Abanyarwanda babakirana urugwiro mu buryo bukwiye, maze ayo madevize bakayakirigita bisanzuye.

Ibikorwaremezo birimo imihanda byarubatswe mu rwego rwo kwitegura CHOGM
Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira inama ya CHOGM
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yari aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Kagame
Ibikorwaremezo birimo hoteli ziri ku rwego rwo hejuru zimaze kubakwa mu Rwanda
Imyiteguro ya CHOGM yari igeze kure ku mpande zose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm-yasubitswe-nyuma-y-imyiteguro-ikomeye-y-u-rwanda-kuki-byari-ngombwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)