Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2021, ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura imibiri 142 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 yabonetse mu Kibuga cy’Indege cya Gisenyi no kwimurira indi 448 mu rwibutso rwa Komine Rouge.
Iki gikorwa cyahuriranye na gahunda ngarukamwaka ya ‘Ibuka Gisenyi’ aho hibukwa Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi cyane cyane kuri Komine Rouge.
Minisitiri Busingye Johnston akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasabye abaturage kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kwerekana ko habaye n’indi yakorewe Abahutu.
Ati “Hari abashaka kugoreka amateka bakumva ko batayemera uko bigomba, bamwe bayisesekaho Jenoside ya kabiri babeshya ko haba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu.”
“Twibukiranye neza ko muri iki gice cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi habaye intambara y’abacengezi hakaba haraguyemo abantu ariko usanga abashaka kugoreka amateka, izo mpfu bazigereka ku Ngabo z’u Rwanda nyamara abari hano murabizi. Ubukana bw’intambara y’abacengezi n’intego yabo yo gusoza umugambi wa Jenoside ntawe utabizi, ahubwo Ingabo z’u Rwanda zikaba zarabatsinze zikagarura umutekano.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yahumurije abarokotse bari bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Rugerero, abizeza ko ibimenyetso by’amateka aribwo bizabungwabungwa neza.
Ati ’’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena guhuza inzibutso, rigena ko nubundi ahavuye imibiri hasigwa ikimenyetso. Kirahasigwa ariko hari igihe bidashoboka bitewe n’uko hari ibindi bikorwa bihateganyirijwe, aho bidashoboka n’ubundi amateka ajyanwa aho imibiri yimuriwe. Hashyirwa amateka yose aranga abahashyinguye, aho bakomoka, aho biciwe, uko Jenoside yagenze ubuhamya n’ibindi bimenyetso hakajya n’igice kiranga ababishe.”
Urwibutso rwa Komine Rouge kuri ubu rukaba rushyinguwemo imibiri 5 203 y’Abatutsi bazize Jenoside baguye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.