Mifotra yahembye urubyiruko rwahanze udushya rukanatanga akazi ku bandi mu bihe bya Covid-19 -

webrwanda
0

Aba ba rwiyemezamirimo bashimiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahurije hamwe inzego za Leta, Urwego rw’Abikorera n’Amasendika atandukanye.

Ni inama kandi yari yitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo no kuganira ku byakorwa mu kuzahura umurimo.

Yabaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, wihizizwa buri tariki 01 Gicurasi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gutakaza imirimo kuri benshi ariko hari abafatanyije na Leta y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bahanga imirimo kandi bikaba bishimishije kuko ari urubyiruko.

Yagize ati “Turashimira ba rwiyemezamirimo bato bahanze ibishya n’imishinga igamije impinduka bagerageza gutanga ibisubizo ku bibazo byazanywe na Covid-19, bagatanga umusanzu mu guhanga imirimo.”

Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko nk’uko Umukuru w’Igihugu akunze kubigarukaho, nawe akomeje gushima imbaraga zikomeje gushyirwamo n’inzego zose z’igihugu by’umwihariko urwego rw’ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Mu bahawe ibi bihembo harimo uwitwa Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi, avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n’abanduye Covid-19.

Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y’ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye bishoboke (Contact tracing).

Ishemaryayo w’imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek . Yize ’software engineering’ muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.

Avuga ko “Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika.”

Abandi bashimiwe ni Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], Sebashyitsi Eric watangije umushinga wo gukora udupfukamunwa n’amazuru ndetse n’indi myambaro ndetse na Manirafasha Jean Claude washinze urubuga rwa [Africa Digital Internship Linkage] ruhuza abanyeshuri bashaka gukora imenyerezamwuga n’ibigo bashaka gukoreramo.

Abayisenga Fabrice watangije umushinga wo gukora za Kandagira Ukarabe
Bankundiye Charlotte we yatangije umushinga wa Farming of Chili
Ishemaryayo Bovine watangije ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w'uwinjiye ahahurira abantu benshi
Manirafasha Jean Claude watangije urubuga rwa Africa Digital Internship linkage system rufasha abashaka gukora stage rukabahuza n'ibigo
Nsengukuri Elie nawe afite umushinga wo gukora za handsaniters
Niyonizeye Abdulrahman watangije Smart Classroom nawe yashimwe na Minisitiri Kayirangwa
Rutayisire Gilbert watangije umushinga wo gukora hand sanitizer
Sebashyitsi Eric nawe yatangije umushinga wo gukora udupfukamunwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)