Tour du Rwanda 2021: Inyange yegereje Abanyarwanda ‘jus’ nto zahariwe abana (Video) -

webrwanda
0

Iki gicuruzwa gishya cyagejejwe ku isoko mu minsi ishize ariko binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda, muri uyu mwaka kiri kurushaho kwegerezwa Abanyarwanda batuye aho rinyura hose.

Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko ‘jus’ bashyize ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa bitandukanye.

Yagize ati “Duhorana ibishya n’indi myaka ishize yose hari udushya twagiraga muri Tour du Rwanda. Uyu mwaka twazanye ‘jus’ z’abana zifunze neza, abana bashobora kwitwaza bagiye ku ishuri, ziri mu moko abiri ya Mango [umwembe] na pomme.’’

Inyange Industries yishimira ko binyuze muri iri rushanwa, yakomeje kwegera abaturarwanda no gushyigikirana na bo.

Yakomeje ati “Kuva mu myaka yashize yose Abanyarwanda bakomeje kumenya Inyange n’ibicuruzwa byayo. Bidufasha kuzamura ubucuruzi bwacu no kumenyekanisha aho turi.’’

Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza icyizere Inyange Industries binyuze mu bicuruzwa byayo.

Kabalira yavuze ko mu minsi iri imbere, Inyange Industries yitegura no kugeza ku isoko andi moko atandukanye y’ibicuruzwa mu kurushaho kuba hafi y’abakiliya.

Nyuma ya Tour du Rwanda kandi uru ruganda ruzakomeza gutanga iki gicuruzwa gishya kiri ku isoko kandi bigakorwa kuri poromosiyo.

Bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Coronavirus gituma abantu badashobora guhurira hamwe, Inyange Industries yahisemo kwifashisha abacuruzi bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza muri Gare ya Gicumbi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange.

Yagize ati “Aho twafatiye ibicuruzwa tukabyegereza abaturage, byarushijeho kwihuta cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Jus nto zaje zikenewe, hari igihe umubyeyi yafataga jus nini akayiha abana bakaba bayangiza ariko ubu abaha agato kuko uguze nka tubiri kamwe ashobora kukamuha mu gitondo akandi nimugoroba.’’

Yashimangiye ko ‘jus’ nto ziri kwihuta kuko uwayiguriye umwana we aba abyishimiye.

Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana baradukunze cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

Nshimyumuremyi yashimye Inyange Industries ihora ishishikarira kumenyekanisha ibicuruzwa byayo bigatuma bimenyekana ndetse abaturarwanda bakabigura.

Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Uru ruganda ni rwo rutanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni rwo runahemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo
Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana
Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange
Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda
Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye
Inyange Industries ni yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Mushimiyimana Azeem




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)