Leta igiye kuzajya yunganira abakeneye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba batuye kure y’imiyoboro -

webrwanda
0

Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu midugudu itagerwamo n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar home systems).

Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Yagize ati: “Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”.

Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

Ati :”Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi”.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Abatuye kure y'imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)