Hashize icyumweru kirenga gato umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ushyizwe muri Gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid 19.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Bwishyura buvuga ko kuri ubu hari abarwayi bagera kuri 56 ariko ko ibipimo biri gufatwa bigaragaza ko imibare y'abandura iri kugabanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yavuze ko hari abo Guma mu Rugo yagizeho ingaruka zitari nziza ariko bagashimira ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwafashe iya mbere mu gufasha abaturage.
Ati 'Nyuma y'aho tugiriye muri Guma mu rugo habashije kugira igikorwa abantu bafite ikibazo kiri hejuru cyane bagira ubufasha batanga ariko noneho by'umwihariko Croix Rouge yabaye iya mbere ituba hafi iduha ubufasha, bakabaha amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga, atari kwa kundi kubaha ibiryo kandi turi kwirinda.'
Bimwe mu byiciro byahawe aya mafaranga harimo abakoraga uburaya bakabureka, abarindaga zimwe mu nyubako zo mu mujyi (Abazamu), abarwaye Covid 19 n'abandi batandukanye.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko amafaranga bahawe agiye kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi bityo bagashimira Croix Rouge Rwanda kubazirikana, bikazatuma barushaho kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Mukarusengo Jeannette ati 'Ubusanzwe ncuruza mu isoko rya Bwishyura, nagize ikibazo cy'uburwayi bwa Covid-19 ariko ubuzima bwari bukomeye cyane kuko turi umuryango w'abantu batanu kandi ninjye wahagurukaga nkajya gushakisha imibereho kandi n'aho nari ndi mu kato nasabwaga kurya ibiryo byiza. Iyi nkunga ndagenda njye gushakisha igishoro nsubire mu isoko, Croix Rouge ndayishimiye kuko yashyize ingufu cyane mu kwirinda icyorezo.'
Ujyakuvuga Lazaro yunzemo ati 'Nari umuzamu muri uyu mujyi ariko muri iyi minsi twari twicaye abaturage bari mu rugo ntaho bakura icyo kuduhemba. Turashima Croix Rouge yatwibutse, tugiye gukora cyane kandi bidufahe kwirinda icyorezo.'
Visi perezida wa Croix Rouge Rwanda, Mukandekezi Françoise yavuze ko bahisemo guha amafaranga aba baturage kugira ngo nabo bahitemo icyo bikorera kijyanye n'ibyo bashaka.
Ati 'Ahantu hose hari ikibazo cya Guma mu rugo Croix Rouge yagiye itanga ibiribwa no muri Guma mu rugo ya mbere, ubufasha rero bugenda butangwa uko ubuyobzi bugaragaje ko bayikeneye. Hari igihe abantu batekerereza abaturage ibyo bakeneye ariko nabo ubwabo baba bafite ibyo batekereza, twagira ngo tubahe amafaranga agende ajye mu isoko ahahe ibimufasha. Ushobora kumuha kawunga kandi yari yejeje ibigori akeneye ibishyimbo.'
Buri muturage yahawe amafaranga 35 650. Amafaranga bahawe yose asaga miliyoni 18.