Karidinali Kambanda na Minisitiri Gatabazi ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi televiziyo ya Gikirisitu, Pacis TV, ishingiye ku Idini Gatorika ariko idaheza n'ayandi madini, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2021, ubera kuri Saint Famille Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango wabaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko abantu bawitabiriye bose babanje gupimwa Covid-19.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye barimo na Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari mu bashyitsi bakuru, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz ndetse na Cardinal Antoine Kambanda wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry'iyi televiziyo wanayifunguye ku mugaragaro.


Uyu muhango wanitabiriwe n'Intumwa ya Papa mu Rwanda


Kambanda yashimiye cyane Canal+

Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Cardinal Antoine Kambanda yashimye ubufatanye bagiranye na Canal+ avuga ko kuba barabahaye umurongo bagaragariraho bigiye gufasha Pacis TV kugaragara mu bihugu byinshi ku Isi. Yagize ati 'Canal+ ifite ubushobozi bwo kugera ku Isi yose mu bihugu bitandukanye ku migabane y'Isi ubwo rero bidufasha kugera ku ma Televiziyo".

Yunzemo ati "Ubundi kuri Youtube n'ahandi hase ku Isi irahagera ariko urumva uburyo benshi babimenyereye ni ukureba kuri televiziyo, ubwo rero igiye kugera hose aho Canal+ igera'. Yakomeje avuga ko ibi bigiye gufasha abanyarwanda batuye hanze kujya babasha gukurikira igitambo cya Missa mu Kinyarwanda.

Afungura iyi teveviziyo ku mugaragaro mu mbwirwa ruhame yavuze, yashimye abakirisitu ba Paruwasi ya Regina Pacis bagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi televiziyo ibaho ndetse anashima Leta y'u Rwanda yaborohereje kubona ibyangombwa ndetse n'Ikigo Ngenzuramikorere, RURA. Yashimiye byimazeyo Canal+ yebemereye kubabera umufatanyabikorwa imbere y'abitabiriye uyu muhango.


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta witabiriye uyu muhango nawe yashimye ubufatanye bwaCanal+ na Pacis TV. Nk'umuyobozi yavuze ko Kiliziya Gatorika ifitanye igihango na Leta muri gahunda zitandukanye zijyanye n'ubuzima bw'abaturtage nk'uburezi, ubuvuzi n'ibindi.


Sophie Umuyobozi wa Canal+ yishimiye ubufatanye bwayo na Pacis TV

Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko iyi televiziyo nayo ije nk'igisubizo kuri byinshi bijyanye n'ubuzima bw'abaturage. Yashimangiye ko iyi televiziyo igiye gufasha abageze mu zabukuru badashobora kugenda kumenya amakuru no kugira icyizere cyo kubaho binyuze mu biganiro bitandukanye cyane cyane bishingiye ku masengesho cyo kimwe n'imbaga nyamwishi y'abatuye Isi.

Yasabye ko amakuru, ibiganiro bitandukanye bitambuka kuri Pacis TV byazajya bikorwa mu buryo bifasha abaturage guharanira kugira roho nzima, kugira ubuzima bufite intego n'agaciro.


Sophie Tchatchou Umuyobozi wa Canal+ mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko basabwe n'abatari bacye gukorana na Pacis TV cyane cyane mu gihe cya COVID-19, mu rwego rwo kubafasha gusengera mu rugo barushaho kwirinda. Yongeyeho ko ibi byatumye bafata umwanzuro wo gukorana n'iyi televiziyo kuko ibi bihe Isi irimo abantu benshi bakeneye Imana.



Minisitiri Gatabazi [ibumoso muri aba 3 bicaye], Karidinali Kambanda [hagati muri 3 bicaye] n'itsinda ry'abanyamkuru ba Pacis TV


Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye uyu muhango


Ibi birori byitabiriwe n'abihayimana benshi barimo na Musenyeri mushya wa Diyoseze Gatolika ya Cyangungu


Pacis TV ibaye Televiziyo ya 10 mu zo mu Rwanda zigaragara kuri Canal+


Sina Gererd ufitanye imikoranire myiza na Pacis TV na we yitabiriye ibi birori byabimburiwe no gupimwa COVID-19



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105324/karidinali-kambanda-na-minisitiri-gatabazi-bashimye-canal-yahaye-umurongo-pacis-tv-mu-muha-105324.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)