Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, nibwo amakuru y'uko iyi kipe yatandukanye n'uwari umutoza wayo yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye.

Nduwantare Ismael yahawe akazi ko gutoza AS Muhanga mu mpera z'umwaka ushize asimbuye Abdu Mbarushimana wari umaze imyaka irenga ine muri iyi kipe, akaba yarerekeje muri Bugesera FC.

Uyu mutoza yirukanywe nyuma yaho ubwo yazaga muri iyo kipe yo mu karere ka Muhanga yari yahawe inshingano zo kuzamura abana bakiri bato, bimwe byo Abdu Mbarushimana asimbuye nawe yari yaratangiye.

Uretse imikino ibiri yanganyije muri ya shampiyona yahagaritswe yakinnye na Etincelles na Musanze, nyuma yaho shampiyona isubukuriwe yatsinzwe imikino yose: Gorilla inshuro ebyiri (2-1,1-2) na APR FC yamutsindiye i Muhanga ibitego 3-1.

Si ubwambere uyu mutoza Nduwantare Ismael yirukanywe, kuko yigeze no gutoza ikipe ya Gicumbi nabwo ayivamo yirukanywe nyuma yaho ananiriwe kubona inota na rimwe mu mikino itanu yatoje iyo kipe yo mu karere ka Gicumbi.

The post Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-as-muhanga-yirukanye-umutoza-wayo-nduwantare-ismael-kubera-umusaruro-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-as-muhanga-yirukanye-umutoza-wayo-nduwantare-ismael-kubera-umusaruro-muke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)