Ibibazo bitanu bibangamiye abaforomo n'ababyaza bo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Magingo aya, mu Rwanda bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800, umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

Ku Isi, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ribara ko abarwayi 1 000 bakitabwaho n'abaforomo batatu.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abaforomo, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, bagaragaje ko hari ibikibangamira imikorere yabo kandi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry'ubuvuzi mu gihugu.

Gukora amasaha y'umurengera

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye, giherereye mu Karere ka Rusizi, Manirabona Alphonse, yagaragaje ko mu bikibangamiye abaforomo n'ababyaza, harimo kuba umukozi akora amasaha menshi, bityo na wa musaruro yari yitezweho ntawutange uko bikwiriye.

Ati 'Hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu kazi dukora, zirimo ikibazo cy'abakozi bake, bituma serivisi itagenda neza ugasanga abakozi barakora amasaha y'ikirenga, tugakoresha uko dushoboye kugira ngo dutange serivisi nziza ku batugana.'

Ibi kandi byagarutsweho n'abatari bake bitabiriye ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, bagaragaje ko umubare muto w'abakozi utuma n'abahari bakora amasaha y'ikirenga kandi ko bigira ingaruka mbi ku musaruro.

Perezida w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, André Gitembagara, yatanze urugero rw'aho nko ku Kigo Nderabuzima ushobora gusanga abakozi babiri cyangwa batatu aribo baraye izamu kandi umubare w'abarwayi bagomba kwitaho utajyanye n'ubushobozi bwabo.

Amahugurwa ku bakorera ibitaro byigenga yabaye iyanga

Bamwe mu bakozi bakora mu bitaro n'amavuriro atandukanye yigeng, bavuga ko bafite imbogamizi zirimo no kudahabwa serivisi abandi baforomo bo mu bitaro bya Leta, bahabwa kandi ari ingirakamaro ku mwuga wabo muri rusange.

Mu byo bagarutseho, bavuze ko mu bijyanye no kongererwa ubumenyi, bigiteye inkenke kubona abo mu bitaro byigenga badahabwa amahugurwa agenerwa abo mu bitaro bya Leta.

Uhagarariye abaforomo bakora mu bigo byigenga, Iyakaremye Papius, yavuze ko n'ubwo bakorera mu bitaro byigenga, bakwiye kujya bahabwa amahugurwa kugira ngo nabo serivise batanga zirusheho kuba nziza, cyane ko babikorera Abanyarwanda.

Yagize ati 'Abaforomo n'ababyaza tuzakomeza gutanga serivisi nziza ariko hari ibyifuzo dufite, birimo ko amahugurwa akorerwa mu bigo bya Leta natwe twajya tuyagenerwa kugira ngo turusheho kunoza serivisi nziza duha Abanyarwanda.'

Uyu muyobozi yasabye ko Minisiteri y'Ubuzima yabakorera ubuvugizi mu bigo byigenga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwe.

Abaforomo bo mu bitaro byigenga twaganiriye batubwiye ko impamvu badakunze guhabwa serivise z'amahugurwa, ari uko abayategura akenshi baba basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta, bityo no mu gihe bateguye amahugurwa bakita ku bitaro bya Leta gusa.

Abaforomo bakora muri ibi bigo byigenga nabo bafuza ko ku bufatanye na Leta n'ibigo bakorera, ndetse n'Urugaga babarizwamo bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi no kunoza serivisi batanga.

Kuzamurwa no kumanurwa mu ntera

Kimwe mu bitera akanyamuneza ku mukozi wese ni ugushimirwa n'umukoresha we bikunze kugaragarira mu kuzamurwa mu ntera mu mirimo akora.

Abaforomo n'ababyaza bavuga ko babangamiwe cyane no kudahozaho mu bikorwa nk'ibi ahubwo ugasanga abantu baramanurwa mu ntera mu buryo butunguranye, ibintu bishobora gukoma mu nkokora umusaruro batanga.

Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko iki ari ikibazo cy'ingutu gikenewe gukorwaho mu buryo bwimbitse.

Ati 'Hari ikibazo giKomeye dufite, usanga umuntu yari umukozi ufite amasezerano, nyuma y'imyaka icumi arayambuwe, ahawe ay'igihe gito, ubundi ugasanga arakora ntayo afite, ibyo bigatuma ata ibintu byinshi yari guhabwa ari umukozi wa Leta. hari Ibyo Minisiteri Y'Ubuzima iri gukemura bijyanye n'iki kibazo ariko dufite abantu benshi bahuye n'iki kibazo kubera kugenda bahindagurika.'

Itegeko rigena kuzamurwa mu ntera abaforomo n'ababyaza, riteganya ko buri muforomo akwiye kuzamurwa mu ntera nyuma y'imyaka itatu, ariko hari abatarazamuwe bitewe ahanini n'uko bakora nta masezerano bafite, bigatuma bagongwa no kuzamurwa mu ntera mu gihe hari abaje nyuma yabo bazamurwa bitewe n'amasezerano y'akazi bafite.

Kutagira urwego ruvugira abaforomo

Mu bindi bibangamira abaforomo n'ababyaza, ni ukutagira urwego rwa Leta rubarizwa muri Minisiteri y'Ubuzima rubakurikirana umunsi ku munsi.

Abaforomno bavuga ko uru rwego ruhari, rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye hakiri kare, bakifuza ko hashyirwaho ishami rishinzwe abaforomo n'ababyaza muri Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

Andre Gitembagara yagize ati 'Abantu barenga ibihumbi 10, tugize 60% by'abakozi bavura, mu by'ukuri dukeneye ishami ridukorera igenamigambi kandi neza, tukamenya ngo dukeneye abaforomo bangana batya, bafite inzego runaka z'imyigire. Kutagira ishami rishinzwe abaforomo n'ababyaza byadindije imikorere n'ireme ry'ubuvuzi dutanga.'

N'ubwo hari inzego zirimo Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'Ababyaza ndetse n'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, abaforomo bavuga ko mu gufata ibyemezo, usanga batitabwaho.

Umushahara muto urabangamye

Mu bindi bibazo bikibangamiye uru rwego harimo no nk'uko byagaragajwe na Perezida w'urugaga, harimo kuba bamwe mu baforomo bagihemberwa kuri dipolome zo hasi kandi baramaze kuzamura urwego rwabo rw'imyigire.

Yashimangiye ko hari abaforomo bamaze imyaka 10 abaforomo bafite impamyabumenyi ku rwego rw'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, (Bachelor's degree) ariko bakorera ku rwego rwo hasi kandi barongereye ibyiciro by'imiyigire.

Basabye ko byashyirwa muri gahunda kuko ibyiciro by'imyigire bifite icyo bisobanuye bityo bakabona bidakwiye kwirengagizwa.

Ubusanzwe umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 190 000 Frw ku kwezi.

Hari ingero za bimwe mu byatangwaga ku muforomo none byakuweho, birimo nko gukora muri weekend, kurara izamu, ndetse n'uduhimbazamusyi dusigaye dutangwa hagendeye ku manota ibitaro byahawe, kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye.

Minisiteri y'Ubuzima yatanze ihumure

Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikigaragara mu rwego rw'ubuvuzi by'umwihariko ku baforomo n'ababyaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abaforomo n'ababyaza ku mpungenge bafite, avugo ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

Yavuze ko abaforomo bashya 800 bagiye kwinjira muri uyu mwuga, ndetse bakazashyirirwaho umuntu ukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi mu kazi.

Yagize ati 'Ikijyanye no kugira ishami ry'abaforomo muri Minisiteri y'Ubuzima, wenda n'ubwo itakwitwa gutyo ariko yagira umukozi ushinzwe gukurikirana abaforomo n'ababyaza.'

Ku bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaforomo, Dr. Mpunga yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuguriza abafite ubushobozi bucye, kugira ngo babashe kwiteza imbere batarinze gusiragizwa mu mabanki bashaka inguzanyo zihenze.

Muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko amasomo y'ubuforomo n'ububyaza yari yarakuweho mu mashuri yisumbuye muri 2007, azongera gutangira muri Nzeri uyu mwaka, bityo bakizera ko bizakemura ibibazo birimo kongera ubumenyi, kongera umubare w'abaforomo ndetse no gutanga akazi kuri bamwe barangije ntibabone akazi kandi bafite ubumenyi.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, Gitembagara Andrew, yagaragaje bimwe mu bikibabangamiye
Abaforomo bagaragaje ibikibabangamira nk'inzitizi ku musaruro muke
Bamwe bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga
Bakase umutsima bishimira umunsi mpuzamahanga wabahariwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-bibangamiye-abaforomo-n-ababyaza-bo-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)