Ibyo kwemeza cyangwa guhindura imikoreshereze y'ubutaka bigiye kuvanwa mu nshingano z'uturere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yavuze ko biri mu murongo wo kugabanya amakosa yajyaga agaragara mu mikoreshereze y'ubutaka, bigatuma igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka kitubahirizwa.

Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021 ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Mukamana yavuze ko abaturage n'abayobozi bakwiriye gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka, bakareka kurenga ku mabwiriza akigenga ngo kuko iyo ubirenzeho gato uba wishe imikoreshereze y'ubutaka, kuburyo ngo bishobora no kuzagira ingaruka ku gihugu mu myaka 50 iri imbere.

Yavuze ko kuri ubu mushinga w'imikoreshereze y'ubutaka uri mu Nteko Ishinga Amategeko hashyizweho amande yaba ku bayobozi ndetse n'abaturage bica imikoreshereze y'ubutaka kandi ngo ibikorwa bizajya biba byubatswe bizajya bihita bisenywa nta nteguza.

Mukamana yavuze ko impamvu bashyizeho ibihano bikarishye ari uko imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda iteye impungenge, ngo ubutaka burakoreshwa nabi kandi hari ubutaka buke bwagakwiriye gukoreshwa neza.
Ati ' Ibihano twateganyije ntabwo bizahabwa abaturage gusa n'abayobozi, uzajya atanga uburenganzira aho butari bukwiriye agomba kujya ahanwa mu buryo bufatika nta mpuhwe, yaba njye cyangwa ku mukozi wahinduye imikoreshereze y'ubutaka.'

Mukamana yavuze ko babizi neza ko mu bijyanye no gutanga serivisi y'ubutaka habamo ruswa nyinshi akaba ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuba ibyangombwa by'ubutaka byatangwa hakoresheje ikoranabuhanga aho ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka aricyo kizajya kibigiramo uruhare.

Inama Njyanama igiye kwamburwa inshingano

Ubusanzwe Inama Njyanama z'uturere zari zifite inshingano zo kwemeza no guhindura imikoreshereze y'ubutaka muri ako Karere bashingiye ku gishushanyo mbonera, kuri ubu mu mushinga w'itegeko rishya izi nshingano bagiye kuzamburwa nyuma yo gusanga hari imyanzuro imwe n'imwe bafata iba idakwiriye ku mikoreshereze y'ubutaka.

Mukamana yagize ati ' Ubu ikigo kizajya kibanza kibirebe tubanze turebe icyo igishushanyo mbonera giteganya, tujye mu ingengamurongo (system) turebe niba ahantu ari ubuhinzi kugira ngo uzahavana ku buhinzi ahashyira ku gutura ntibizamushobokere kuko mu ngengamurongo ntibizamukundira, tuzabishyiramo imbaraga mu ikoranabuhanga kuko mu busanzwe babihinduraga.'

Yakomeje avuga ko iri tegeko rishya rizatuma abantu bo mu turere batangaga ibyangombwa byo kubaka mu manyanga bazajya bahita babihanirwa kuko hari abatangaga ibyangombwa byo kubaka ahantu hatari ho ariko ngo mu itegeko rishya bazajya babihanirwa.

Mukamana avuga ko babizi neza ko abatanga serivisi zo mu butaka badakora neza ariko ko akenshi biterwa n'ubuke bwabo ugereranyije n'abasaba iyi serivisi hirya no hino mu gihugu yizeza abaturage ko hari impinduka zigiye kuba kandi zizatanga umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'ubutaka Mukamana Esperance yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku bkoresha nabi ubutaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwemeza-cyangwa-guhindura-imikoreshereze-y-ubutaka-bigiye-kuvanwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)