Siporo rusange izwi nka "Car Free Day" mu mujyi wa Kigali yagarutse gusa izajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .
Mu itangazo rireba iyi siporo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya siporo nuko abafite ibimenyetso bya COVID_19 batemerewe kwitabira iyi siporo rusange.
Mu mabwiriza agomba kubahirizwa muri iyi siporo rusange nuko agapfukamunwa kagomba kwambarwa mbere na nyuma y'iyi siporo ndetse n'igihe bibaye ngombwa.
Kubahiriza intera ya metero 2 hagati y'umuntu n'undi.Siporo ikoree mu matsinda irabujijwe.
Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.
Gusa kuri iyi nshuro, nta gupimwa izi ndwara zitandura byakozwe kuko abantu batemerewe gukorera hamwe nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.
Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy'ukwezi n'icya gatatu.