Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba.
Ibi biganiro bizibanda ku butaka n'uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y'Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.
Tubatumiye mu kiganiro Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali @PudenceR azagirana n'abaturage binyujijwe mu ikoranabuhanga (live streaming). Ikiganiro kizaba kuwa Gatatu tariki ya 19/5/2021 guhera (3h00-5h00). Muzaganira binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo (1/3). pic.twitter.com/olbJcKxtdX
â" City of Kigali (@CityofKigali) May 17, 2021
Insanganyamatsiko y'icyo kiganiro, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali azagirana n'abaturage iragira 'Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.''
Hazaganirwa ku bijyanye n'imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y'Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.
Iyi gahunda y'ikiganiro hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.
Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko 'watangije gahunda nziza'.
Congratulations @kigali city ! This is amazing program!
â" [email protected] p (@JeanPau22513972) May 17, 2021
Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.
Yakomeje ati 'Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.''
Ok ikiganiro tuzagikurikirana kuko haribibazo tubatwifuza kubabaza
â" Nshimiyimana emmy (@Nshimiy90656956) May 18, 2021
Ikiganiro cyateguwe n'Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali.